Templates by BIGtheme NET

RDC: Umusirikare wa leta yishe abantu babiri nawe ariyahura>>

Umusirikare wa leta yishe abantu babiri abiciye mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Baraka muri Teritwari ya Fizi yo muri Kivu y’Amajyepfo, arangije nawe ahita yiyahura. Uyu kandi yanakomerekeje bikomeye undi muntu nk’uko byemezwa na Soiyete Sivili yo muri iki gice.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iyi sosiyete sivili, ngo umusirikare ufite ipeti rya lieutenant wakoze ubu bwicanyi, ngo yakekaga umugore we kumuca inyuma ku wundi musirikare mugenzi we babaga mu kigo kimwe. Uyu rero ngo yasabaga umugore we ibisobanuro mbere y’uko ibintu bifata indi sura.

 

Umusirikare ukekwaho guca inyuma mugenzi we nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga, ngo yaje kubona ibintu bitangiye gukomera aza guturisha mugenzi we, ariko undi ahita amurasa. Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 17 Kamena.

Nyuma yo kumva amasasu, abandi basirikare baratabaye bashaka guhagarika uwo musirikare wari urimo kurasa.

Mu gushaka kumuhagarika nibwo yarashe undi musivili ndetse akomeretsa undi. Abonye abasirikare bagenzi be bagiye kumufata, yahise afata imbunda ayiyerekezaho yirasa isasu mu mutwe.

Sosiyete sivile muri iki gice ikaba ikomeza itangaza ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye iperereza.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

7,135 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful