Templates by BIGtheme NET

KIGALI:Mu mafoto na Video bitangaje, irebere uko byari byifashe mu irushanwa ry’akataraboneka, ubwo abantu basiganwaga bacishwa mu bigeragezo binyuranye!!

Kuri iki Cyumweru tari 18 Kamena 2017, I Masaka mu karere ka Kicukiro habereye irushanwa ry’ ibigeragezo “Waka Warrior Race 2017, abarushanwa baca mu bigeragezo birimo kunyura mu byondo , n’ indi mitego itandukanye.

Iri rushanwa ritegurwa na Waka Fitness ryabereye i Masaka kuri iki Cyumweru ryitabirwa n’abarenga 400 bari mu byiciro bitandukanye ariko byiganjemo urubyiruko rw’Abanyarwanda n’abanyamahanga, umwaka ushize riba ku nshuro ya mbere mu Rwanda rikaba ryari ryitabiriwe n’abagera kuri 300.

Abarushanwa bashobora kurushana mu matsinda cyangwa umuntu akarushanwa ku gitio cye.
Abitabiriye iryo rushanwa banyuze mu bigeragezo birimo imitego kuburyo hari aho bageraga bakanyura mu byondo bakabyivurugutamo, bakurira ibintu bimeze nk’urukuta, bakanyura munsi ya senyenge, bagasimbuka amapine yashaje y’imodoka n’ibindi.

Iryo rushanwa rimeze nk’imyitozo ya gisirikare abaryitabira basabwa kwihangana no gukoresha ubwenge kugira ngo baritsinde.

Nyuma y’ibi bigeragezo byamaze amasaha ane, ikipe ya Emery Bayisenge usanzwe akinira Amavubi na KAC Kénitra yo muri Maroc afatanyije na Waswa Hassan ukinira Pépinière FC nibo begukanye irushanwa kimwe n’abandi bitwaye neza bahabwa ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho bya siporo, amatike y’indege n’ibindi.

Reba amafoto atandukanye y’iryo rushanwa


Emery Bayisenge usanzwe akinira Amavubi na KAC Kénitra yo muri Maroc afatanyije na Waswa Hassan ukinira Pépinière FC nibo begukanye irushanwa


Abitabiriye iri rushanwa nk’uko byagaragaye, bagiye banyuzwa mu ngorane zitandukanye ku buryo bamwe byagiye bibananira kunyura ahantu runaka, bagenzi babo bakabarwanaho bakabakurura

REBA UKO BYARI BIMEZE MURI VIDEO

Posted by Emery@Rwandapaparazzi.rw

20,013 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful