Templates by BIGtheme NET

Karongi: Ikamyo yarenze umuhanda igonga umukingo abari bayirimo bose bahasiga ubuzima:AMAFOTO>>

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, impanuka ikomeye y’imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yabereye mu karere ka Karongi, ihitana ubuzima bw’abantu bagera kuri batatu barimo n’umushoferi wari uyitwaye.

Mu masaha ya saa mbiri n’iminota 10, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Gasura mu murenge wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi, habereye impanuka ikomeye ya FUSO ifite ibirango (Plaque) RAC 767 Y, nyuma yo kurenga umuhanda abari bayirimo bose bakaba bahise bapfa.

CIP Emmanuel Kabanda; umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yadutangarije ko iyi kamyo yari itwawe na Nkundabagenzi Pascal yarenze umuhanda ikagonga umukingo ikagwa igaramye, abantu batatu bari bayirimo barimo n’umushoferi bakaba bahise bahasiga ubuzima.

Iyi kamyo yangiritse cyane n’abantu bari bayirimo bose bahita bahasiga ubuzima

Iyi kamyo yavaga i Nyamasheke yerekeza i Karongi, yari ipakiye ibijumba. Polisi ivuga ko icyateje impanuka kitaramenyekana cyakoze iperereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane ukuri kwabyo, hagati aho imirambo y’abayiguyemo ikaba yajyanywe mu bitaro bya Karongi naho imodoka itwarwa mu modoka yikorera izindi (Break Down) yayigejeje kuri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri iki Cyumweru, ibikorwa by’ubutabazi byari bikomeje n’ubwo nta wabashije kurokoka

Emery@Rwandapaparazzi.rw

20,890 total views, 60 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful