Templates by BIGtheme NET

Inyunyubako nziza idasanzwe y’umuryango wa FPR Inkotanyi yafunguwe imiryango yayo na Perezida Kagame! AMAFOTO>>>

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro icyicaro gishya cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kamena 2017, wabimburiye Kongere idasanzwe yahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yo guhitamo umukandida uzahagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe ku wa 3 na 4 Kanama 2017.

Iyi Kongere yemeje bidasubirwaho Paul Kagame nk’ugomba kuyihagararira mu matora; yitabiriwe n’abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, Tanzania, Ethiopia, Kenya, Angola, Uganda, Repubulika ya Congo, Eritrea, Djibouti n’u Bushinwa n’abandi.

Inyubako nshya y’icyicaro cya FPR Inkotanyi

Icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo

Amabendera y’umuryango FPR Inkotanyi yazamuwe mu mfuruka zose z’inyubako nshya

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga ahabereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako y’icyicaro cya FPR Inkotanyi

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuhuzanya n’abanyacyubahiro bahagarariye amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu bitandukanye

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahuje urugwiro n’abayobozi bakuru muri FPR Inkotanyi mbere y’umuhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako y’icyicaro gishya

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro inyubako y’icyicaro gishya cya FPR Inkotanyi

Perezida Kagame yafunguye inyubako y’icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo

Inyubako y’icyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi iherereye i Rusororo yafunguwe na Perezida Paul Kagame

Uhereye iburyo: Abahanzi barimo Intore Tuyisenge, Eric Senderi, na Humble G wo muri Urban Boys (ibumoso) basusurukije abitabiriye uyu muhango

Amafoto: Village Urugwiro

Posted by Alex Masha kuri Rwandapaparazzi.rw Kgli

58,302 total views, 20 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful