Templates by BIGtheme NET

Impanga za Beyoncé zavukanye ikibazo cy’ubuzima:REBA HANO>>

Nyuma y’iminsi bivugwa ko umuhanzi Beyoncé Knowles yibarutse impanga ndetse bikanemezwa na bamwe mu muryango we, byatangajwe ko abana yabyaye bavukanye ikibazo cy’ubuzima bakaba bakiri gukurikiranwa mu bitaro.

Umuryango wa Beyoncé na Jay Z uri mu byishimo byo kwakira impanga

Beyoncé ni umwe mu baririmbyi bihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, ikimero ndetse no kuba yarashakanye na Jay-Z uri mu baraperi batunze amafaranga menshi.

Umuryango wa Beyoncé na Jay-Z wari umaze iminsi utegerezanyije amatsiko abana b’impanga uyu mugore yari atwite, kuri ubu bivugwa ko yamaze kwibaruka ndetse byanemejwe na se wa Beyoncé witwa Mathew Knowles wanditse kuri Instagram agira ati “Amavuko meza ku mpanga, sogokuru arabakunda!”

TMZ yanditse ko ifite amakuru yizewe aturuka mu muryango ko Beyoncé yibarutse umukobwa n’umuhungu gusa bombi bakaba bagiye kumara icyumweru bari mu bitaro nyuma yo kuvukana ikibazo kidahangayikishije cyane nubwo ngo abaganga bahisemo kudahita bamwemera kugenda.

Se wa Beyoncé yemeje ko umukobwa we yibarutse impanga

Iki kinyamakuru kivuga ko Beyoncé yibarukiye mu bitaro biri mu Mujyi wa Los Angeles ku wa Mbere w’icyumweru gishize, tariki 12 Kamena 2017, nubwo byakomeje kugirwa ubwiru ndetse ntihagire ubyemeza hagati y’uyu mugore cyangwa umugabo we, Jay-Z.

Izi mpanga zikurikiye undi mwana w’umukobwa bise Blue Ivy Carter wavukiye mu bitaro bya Lenox Hill Hospital byo mu Mujyi wa New York ku itariki 7 Mutarama 2012.

Mbere y’uko bibaruka imfura, hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2011, Beyoncé yakunze kugaruka ku gahinda gakomeye yagize bitewe n’uburyo yatwise inda ikavamo mu gihe we na Jay-Z bari bakeneye umwana cyane.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

16,210 total views, 20 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful