Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Imbonerakure yiswe shitani, ishinjwa guhohotera abafungiye muri gereza ya Mpimba>>

Imfungwa ebyiri zifungiye muri gereza nkuru ya Mpimba mu Burundi, zakorewe iyica rubozo mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2017.

Abo bakorewe ibyo bikorwa bitangazwa ko ari abahoze ari abasirikare ba Leta mbere y’amasezerano yo mu 2005 yo kuvanga ingabo (ex-FAB), bakaba bashinjwa guhanahana amakuru n’imitwe y’abarwanya Leta.

Radiyo RPA itangaza ko izo mfungwa zakorewe iyicarubozo ari Tharcisse Nimbona wahoze ari umusirikare (Ex FAB) yafunzwe mu mpera z’umwaka ushize (2016) ubwo yashinjwaga kwifatanya n’imitwe y’abarwanyaga Leta bakoresheje intwaro.

 

Undi ni  Jean-Claude Nduwimana, uzwi ku izina rya Kibago, nawe yahoze ari umusirikare wa Leta aza gutabwa muri yombi 2016.

Amakuru agera kuri iki kinyamakuru,avuga ko abashinzwe umutekano bari barangajwe imbere n’Imbonerakure Christophe Ndayizeye na Abdul Mugisha uzwi ku izina rya Shitani, ko aribo binjiye mu byumba bafungiyemo babaka telefone bafite, abandi barabihakana ko nta telefone bagira muri gereza.

Uwatangarije amakuru iki kinyamakuru kitatangaje amazina, yagize ati: “Iryo tsinda ryari riyobowe n’Imbonerakure (Abdul Mugisha) Shitani, ryakoresheje imbaraga zikura izo mfungwa aho zari ziri,  babafungisha ibitambaro ku munwa (bâillonnés) ku buryo batasakuza, ahagasa saa munani z’ijoro nibwo batangiye kubakubita bikomeye, babaniga babakorera ibikorwa by’iterabwoba, mu gitondo byagaragaraga ko babyimbiwe umubiri wose, Jean-Claude Nduwimana we akaboko ke kari kavunitse”.

Mu gihe Leta y’u Burundi nta kintu yari yatangaza kuri ibi, abafungiye muri Gereza ya Mpimba, barasaba imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kumenya akarengane kahakorerwa.

Iyi gereza ya Mpimba si ubwa mbere ivuzwemo ibikorwa byo gufata nabi abahafungiye bakorerwa iyicarubozo rimwe na rimwe bamwe bakahasiga ubuzima mu buryo budasobanutse, ariko Leta y’u Burundi ikabihakana.

Mu gihe bitangazwa ko Imbonerakure zinjira muri iyi gereza zigahohotera abafunze bashinjwa kurwanya Leta, izi Mbonerakure imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu izishinja ibikorwa by’urugombo, gufata abakobwa n’abagore ku ngufu.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

21,243 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful