Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Dore urutonde rw’ibyamamare byanga kurya inyama ngo bidasaza>>

Twabateguriye urutonde rw’ibyamamare bitandukanye bitarya inyama, abenshi muri bo babiterwa n’imyemerere yabo, abandi bakabikora birinda ingaruka mbi ziterwa no kurya inyama, bamwe babikora ngo birinde gusaza imburagihe.

Abatarya inyama birinda ingaruka bemeza ko kurya inyama cyane bigira ingaruka zirimo kugira ububabare bwo mu ngingo cyane cyane abarya inyama zitukura, kanseri y’urura runini, binatera ibibazo mu mpyiko.

Mu rurimi ry’icyongereza abantu batarya inyama bitwa ‘’ vegetarian’’ ni ukuvuga ko barya ibikomoka kubimera: ni ukuvuga imboga, imbuto, impenke, amata n’ibiyakomokaho. Amata nayo ashyirwa mubidakomoka ku matungo kuko aboneka ntatugo ryishwe.

Ibyamamare byinshi byo ku isi abariho n’abatakiriho ntago bigeze bakoza inyama mu kanwa kabo.

 

Urugero aba Philosophe bazwi ku isi abenshi muri bo ntibigeze barya inyama ahanini abenshi bahuriza kukuba bafata inyamaswa nkaho ari ikiremwa gifite uburenganzira nk’uko abantu babugira, bityo ngo ntizagakwiye kuribwa.

Muribo abazwi cyane ni nka Socrate, Plato, Aristotle, Rousseau jean jacques, Goldismith, Milton, Newton, Voltaire, Ceasar, weznet, Thoreau, Tolstoy, n’abandi..

Abaphylosophe benshi bemera ko itungo riba rifite roho ikindi bagenderaho ni ukuba amatungo aba afite uburenganzira bwo kubaho nk’uko n’umuntu abufite, ko uburyo itungo ryumva ububabare ninako n’umuntu yabwumva.

Mu bitabo byagiye bibavugaho abanditsi benshi bemezagako aba bantu batangazaga ko ntampamvu yo kubangamira uburenganzira bw’itungo ryo kubaho kuri bo bamwe ngo banabifata nk’icyaha gikomeye, ikindi ububabare itungo ryumva bugera no kuri roho ya muntu bukamugaruka mu buryo bwo mu mitekerereze bamwe ntibanatinya kuvuga ko uko isi imeze ari ingaruka z’ububabare amatungo yagiye ahura nabwo kuva abantu batangira kuyagira ikiribwa cyabo cyaburi munsi.

Bamwe mu bahanzi bazwi kurwego rwisi, abakinnyi bakomeye ba Filme, Abacuranzi, Abakinnyi b’umupira nabo kubera imyemerere yabo itandukanye bahisemo kutarya inyama, abenshi ariko muri aba babikora birinda gusaza vuba, kuko badatinya kuvuga ko kurya inyama bituma umuntu agaragara nk’ushaje kandi kuri bo baba bashaka gukomeza gukurura ababareba, bamwe muri bo ni aba bakurikira.

  • 1 Adele.
  • 2 Miley Cyrus.
  • 3 Prince.
  • 4 Ariana Grande.
  • 5 brad pit.
  • 6 Sia.
  • 7 Steven wonder.
  • 8 James Cameron.
  • 9. Jay Z.
  • 10. Avril lavigne n’abandi benshi.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

16,563 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful