Templates by BIGtheme NET

Dore amayeri 5 umugore\umukobwa yakoresha akigarurira umutima w’umugabo we atiriwe yiruka ajya mu bapfumu :REBA HANO

.Uko wakigarurira umutima w’umugabo wawe
.Amayeri umugore yakoresha akigarurira amarangamutima y’umugabo we
.Ese nabasha kwigarurira umugabo wanjye akankunda njyenyine ?
.Ibyo umugore asabwa kugira ngo umugabo we amukunde

Igihe umugore ari mu rugo (yamaze gushaka umugabo) agomba kwibuka ko umugabo we kujya kumuzana ngo babane hari abandi batari wowe yanze ahubwo yashimye wowe, mu gihe uri mu rugo iha intego yo gukururura umugabo wawe kurusha uko we abikora.

1. Kugira intego

Abagabo nabo ni abantu, si ngombwa ngo buri munsi umugabo abe ariwe utangiza ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina, wowe nk’umugore fata umwanya utekereze inzira uri bubinyuzemo kugera umugabo wawe abonye ko ukeneye ko mukora icyo gikorwa, bityo bizatuma umugabo yumva ko uri uw’agaciro kuko uharanira kugera kucyo ukeneye.

2. Kwambara imyenda ituma agukubitamaso akabona ko wamwiteguye

Muri kamere ya muntu twese dukeneye kubahwa, iyo umugabo wawe asanze wambaye imyenda imukurura bituma atekereza agaciro wamuhaye, mu gihe uri mu rugo ugomba kwambara utwenda duto tugaragaza ubwiza bw’imiterere yawe, dutuma umugabo ava mu bye agashyira ibitekerezo kuri wowe.

3. Mu gihe umugabo ari kugukoraho, gerageza gushyiraho inzitizi z’ibice bimwe na bimwe

Mu gihe umugabo wawe ari kugukora ku bice bimwe na bimwe, gira aho umubuza gukora atari uko kuhakora ari bibi, ahubwo ari ukugirango akomeze akwinginge, ahatirize maze aho uzira kuva ku izima abone ko umwubashye kuko umwemereye ikintu wari wagaragaje ko udashobora kumwemerera.

4. Vuga amagambo atagukekera

Ku mugore ni ngombwa kwiyubaha, ariko igihe uri kumwe n’umugabo wawe muri ahantu ha mwenyine, ni ngombwa ko uvuga akakuri ku mutima, igihe muri gutegurana hagati yanyu ni ngombwa ko utinyuka ukamubwirako ko ugeze kure (ko kwihangana byanze),bityo bizatuma yumva ko ibyo mugiye gukora nawe ubwawe ubyifuza.

5. Oherereza umugabo wawe ubutumwa bumuteguza

Ni byiza koherereza umugabo wawe ubutumwa bumwereka ko umwiteguye, kuri ubu hari inzira nyinshi wanyuzamo ukamenyesha umugabo wawe utarinze umuhamagara, ntugaterwe ipfunwe no kumenyesha umugabo wawe uri ku kazi ko irungu ryakwishe ko ukeneye ugufumbata.

Ni ahanyu rero bagore ho gukora iyo bwabaga mukagerageza gukurikiza izi nama tubagiriye mukabasha kwigarurira imitima y’abagabo banyu.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

36,900 total views, 40 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful