Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Amateka akomeye uturuzi ya Benyamin Netanyahu wari mu bakomando bagiye kubohoza abanya Esrael muri Uganda mu 1972 Soma Inkuru>

Ese wari uzi ko nubwo izina rya mukuru we, Yonatan Netanyahu ari ryo ryavuzwe cyane mu gitero umutwe w’abakomando kabuhariwe ba Israel bagabye muri Uganda bagiye kubohoza imbohe zari zafashwe bugwate n’ibyihebe, na Benyamin Netanyahu, Minisitiri w’intebe wa Israel kuri ubu, nawe yari umwe muri aba bakomando? Wari uzi se ko amashuri ye yayize muri Amerika? Dore bimwe mu bintu ushobora kuba utari uzi kuri Ben. Netanyahu bahimba akazina ka “Bibi”.

Ubugimbi bwe yabugiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yo kugaruka muri Israel yinjira mu gisirikare

Benyamin Netanyahu yavukiye I Tel Aviv, muri Israel mu 1949, ariko ku myaka 14 mu 1963 yimukira mu mujyi wa Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n’umuryango we ubwo se umubyara yabonaga akazi ko kwigisha amateka y’Abayahudi. Yagarutse muri Israel afite imyaka 18 ngo yuzuze inshingano ze mu gisirikare nk’uko muri iki gihugu abasore n’inkumi bagejeje imyaka 18 basabwa gukora byibuze amezi hagati ya 24 na 32 igisirikare. We ariko yakibayemo imyaka 6.

 

Benyamin Netanyahu yari umwe mu mutwe w’Abakomando ba Sayeret Matkal, batabaye imbohe zari zajyanywe muri Uganda

Mu 1972, indege ya Sabena yari ivuye I Vienne muri Autrichia yerekeza I Tel Aviv muri Israel, yashimuswe n’ibyihebe 4 by’Abanyapalestina itaragera ku Kibuga cy’indege cya Ben Gurion cyo muri Tel Aviv, indege ijyanwa muri Uganda. Nyuma y’amasaha 30 ibyihebe na Guverinoma ya Israel bagerageza gushyikirana, umutwe w’abakomando kabuhariwe bo mu mutwe wa Sayeret Matkal wagereranya na Navy Seals y’Abanyamerika, bagabye igitero muri Uganda bajya kubohoza iyo ndege hicwa abari bayishimuse imbohe 104 muri 106 zirabohozwa. Benyamin Netanyahu, umuvandimwe we, Lt Col Yonatan Netanyahu wanasize ubuzima muri iki gikorwa, ni umwe mu bari muri uyu mutwe wari uyobowe na Ehud Barak nawe wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Israel.

Yakuye impamyabumenyi zitandukanye muri Massachussets Institute of Technology muri Amerika

Benyamin Netanyahu yaje gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’imyaka 6 ari mu gisirikare, ajya muri iri shuri akuramo impamyabumenyi ya lisance mu bijyanye no gukora ibishushanyo mbonera by’inyubako, ndetse abona impamyabumenyi ya Masters mu bijyanye na management. Arangije amasomo, yahise abona akazi mu kigo kitwa Boston Consulting Group, yakozemo imyaka 2.

Yabaye umukozi wa ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ahagararira igihugu cye mu Muryango w’Abibumbye

Nyuma y’aho mukuru we yiciwe mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba, Benyamin Netanyahu nawe yatangiye kugaragara mu bikorwa byo kwamagana iterabwoba ndetse ashinga ikigo yise Jonathan Institute kubwa mukuru we cyari kigamije kwigisha kurwanya iterabwoba ndetse gitegura inama 2 mpuzamahanga harimo iyabereye muri Israel mu 1979 n’indi yabereye i Washington mu 1984 ku kurwanya iterabwoba. Yabaye uwungirije ambasaderi wa Israel muri Amerika kuva mu 1982 kugeza mu 1984 ndetse aba ambasaderi wa Israel muri Loni kuva mu 1984 kugeza mu 1988.

Benyamin Netanyahu yabaye minisitiri w’intebe wa Israel mu bihe bitandukanye

Mu 1988 nibwo Ben. Netanyahu yatsinze amatora y’abadepite ndetse ahita agirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije. Yagumye kuri uyu mwanya kugeza agizwe minisitiri wungirije mu biro bya minisitiri w’intebe, aza gutorerwa kuyobora ishyaka Likud, biza gutuma atorerwa kuba Minisitiri w’Intebe bwa mbere mu 1996.

Mu matora yakurikiyeho mu 1999 yaratsinzwe ava kuri uyu mwanya ujyaho uwahoze ari komanda we, Ehud Barak. Netanyahu yahise amara iminsi ubuzima bwa politiki yarabushyize ku ruhande ahubwo akora nk’umu consultant mu bijyanye na business mbere yo kugaruka mu 2002 nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga, nyuma aba minisitiri w’imari.

Yaje kwegura kuri uyu mwanya mu 2005, nyuma yongera gutsindira kuyobora Likud nyuma y’uko Ariel Sharon wari uriyoboye yitandukanyije nayo. Netanyahu rero yaje kongera kuba minisitiri w’intebe ku nshuro ya kabiri mu 2009, ndetse yongera gutorerwa uyu mwanya mu 2013 ndetse no mu 2015 bituma agana mu nzira yo kuba umuyobozi wa mbere uyoboye igihe kirekire muri Israel.

Netanyahu ntiyigeze acana uwaka na perezida Barack Obama

Mu 2016, Netanyahu yanenze bikomeye perezida Obama nyuma y’aho uyu afashe icyemezo cyo kwifata akanga gukoresha ububasha bwa veto mu guhagarika umwanzuro wasabaga Israel kurekeraho ibikorwa byo kubaka muri palestina mu bice yigaruriye.

Ibi byabaye mu bihe bya nyuma by’ubuyobozi bwa perezida Obama, ariko aba bayobozi ngo bari bamaze imyaka batumva kimwe ibintu mu nzego zitandukanye ahanini bitewe nuko Obama yakomezaga guhatira Israel guhagarika kubaka mu bice bya Palestina yigaruriye ahubwo akayishishikariza inzira y’ibiganiro by’amahoro, ndetse no kuba abayobozi bombi batarabonaga ibintu kimwe kuri porogaramu yo gutunganya ingufu za nuclear ya Iran. Netanyahu yarwanyije ko Iran yahabwa uburenganzira bwo gutunganya izi ngufu mu gihe zaba zitazakoreshwa mu bugizi bwa nabi, mu gihe Obama n’ibindi bihugu bitanu by’ibihangange bumvaga ntacyo bitwaye.

Netanyahu yashyigikiye Donald Trump bikomeye

Nyuma y’aho mu Ukuboza 2016, Loni itoreye umwanzuro wabuzaga Israel gukomeza kubaka ku butaka bwa Palestina, Amerika ikirinda kuwushyigikira cyangwa ngo iwange ahubwo igahitamo kwifata, Trump yahise ajya kuri twitter anenga icyemezo cya Obama cyo kwifata, maze Netanyahu ahita ajya kuri facebook ashimira Trump kubw’ubucuti yagaragarije Israel no kuba ataratinye kugaragaza ko ayishyigikiye.

Abagabo bombi kandi barwanyije amasezerano yo kureka Iran igatunganya ingufu za nuclear, ndetse bikaba byaratumye Netanyahu ngo atekereza ko hari byinshi yakura kuri Trump atakuye kuri Obama.

Usibye ibi, ngo Netanyahu ni inshuti y’akadasohoka y’umuryango w’umukwe wa Donald Trump, Jared Kushner, kuri ubu ukora nk’umujyanama we, ku buryo ngo Netanyahu ufitanye ubucuti budasanzwe na se wa Jared yabaye iwabo muri New Jersey ubwo umukwe Jared Kushner yari akiri ingimbi.

Netanyahu rero ngo afitanye umubano ukomeye na Jared ndetse binavugwa ko Trump ari we ashaka gushinga ikibazo cya Israel na Palestina.

Posted by Alex Masha kuri Rwandapaparazzi.rw Kgli

88,430 total views, 50 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful