Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Amakipe agomba gusimbura Kiyovu na Pepiniere mu cyiciro cya mbere ararara amenyekanye :INKURU

Kugeza ubu amakipe abiri yakinaga icyiciro cya mbere mu Rwanda yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri ariyo Pepiniere na Kiyovu Sports, bivuze ko hari andi makipe agomba kuyasimbura azamuka mu cyiro cya mbere. Kuri uyu wa Gatandatu nibwo mu makipe ane yo mu cyiciro cya kabiri yageze muri 1/2 hagomba kumenyekana abiri azakina umwaka w’imikino utaha wa 2017/2018.

Amakipe arimo Isonga, Rwanagana, Miroplast na Muhanga niyo yageze muri 1/2 mu cyiciro cya kabiri, muri aya makipe uko ari ane , abiri azagera ku mukino wa nyuma niyo azazamuka mu cyiciro cya mbere.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo haba hakinwa imikino yo kwishyura ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri, imikino ibanza Rwamagana yanganyije na Miroplast 2-2, naho Isonga itsinda Muhanga 1-0.

Kuri uyu wa Gatandatu Muhanga irakira Isonga , naho ku kibuga cyo kwa Mironko, Miroplast yakire Rwamagana.

Umukino witezwe na benshi ni uwo Muhanga igomba kwakiramo Isonga i Muhanga dore ko bivugwa ko umukino waba wamaze kugurishwa, ngo ikipe ya Muhanga iwutsinde izamuke mu cyiciro cya mbere.

ALex Masha@Rwandapaparazzi.rw

9,356 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful