Templates by BIGtheme NET

Aka ni akumiro!! Umupasiteri amaze gutera inda abagore n’abakobwa basaga 30 bo mu itorero rye>>

Umupasiteri witwa Timothy Dintwe wo mu mujyi wa Mpumalanga muri Repubulika y’Afurika y’Epfo akurikiranyweho kwihererana abagore n’abakobwa bo mu itorero ayobora aryamana na bo, ubu akaba yari amaze gutera inda abasaga 30.

Uyu muyobozi w’itorero Rock of Salvation Ministries muri kiriya gihugu kuri ubu ucumbikiwe na Polisi, yabwiye Polisi ko ari umwuka w’Imana wamujeho ukamutegeka kuryamana n’abo bagore yari asanzwe yigisha ijambo ry’Imana biganjemo abashatse vuba n’abakiri abakobwa.

 

Pasiteri Timothy yagize ati”ibyabaye byose ni ku bushake bw’Imana kuko umwuka yanzagaho akampitiramo mugore wese cyangwa umukobwa akantegeka kuryamana na we.

Umuvugizi wa polisi muri uriya mujyi, Xolani Nyawose avuga ko uyu mupasiteri azahanwa hatitawe ku bisobanuro atanga no kuba yiyita umukozi w’imana, ahubwo ko azakurikiranwa nk’undi muntu wese uhohotera abagore by’umwihariko abagore batari abe.

Polisi ivuga ko uyu wiyita umukozi w’Imana w’imyaka 53 y’amavuko yiyemerera ko yari amaze kuryamana n’abagore benshi bo mu itorero rye ariko abagaragaza ko yabateye inda bakaba basaga kuri 30 gusa

 

ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko nubwo uyu mupasiteri avuga ko ibyo yakoraga yabaga yabitumwe n’Imana, yaje gutangwa n’umwe mu bagabo bo mu itorero rye wari wamaze kumenya amakuru neza ko uwo wiyita umuhanuzi ajya aryamana n’abagore b’abandi, uyu mugabo akaba yaramutanze nyuma yo kumufatana n’umugore we.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

26,494 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful