Templates by BIGtheme NET

Afurika y’Epfo: Dr Machar yatakambiye Museveni amusaba gusaba Zuma kumureka akidegembya:INKKURU>>

Dr Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo akaba ari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, yatakambiye perezida Museveni n’abandi bayobozi b’ibihugu bihuriye muri IGAD, gusaba iki gihugu cyamuhaye ubuhungiro uburenganzira bwo kwidegembya kuko ngo atemerewe gusohoka mu gihugu.

Kuwa Kane ushize Machar yandikiye umuyobozi mukuru wa Banki y’Isi ushinzwe kwita ku bibazo by’amakimbirane n’ubugizi bwa nabi, Betty Bigombe, kuri ubu ukorana na perezida Museveni mu guhuza ibice bitandukanye byahoze ari iby’ishyaka SPLM.

 

Bigombe rero ngo yatumiye Dr Riek Machar ngo ajye muri Uganda yitabire inama yari iteganyijwe kuwa Gatanu ushize, ariko undi ntiyayitabira.

Mu gusubiza ubutumire, Machar yavuze ko bitamushobokera kuva muri Afurika y’Epfo aho ngo acungishijwe ijisho.

Mu ibaruwa ye asubiza yagize ati: “Sinshobora kwerekeza Entebbe kubera ko nkiri mu nzu mfungiwemo. Byasaba perezida Museveni ko asaba perezida Zuma n’abandi bayobozi ba IGAD kundeka nkafata urugendo.”

Riek Machar yagiye muri Afurika y’Epfo nyuma y’aho guverinoma y’ubumwe ya Sudani y’Epfo isenyukiye. Abashinzwe kumurinda ndetse n’abashinzwe kurinda perezida Salva Kiir barwaniye muri perezidansi mu kwezi kwa Nyakanga 2016 nyuma y’amezi atatu gusa hashinzwe Guverinoma y’Ubumwe y’agateganyo.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

9,473 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful