Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Abahoze ari abayobozi b’akarere ka Gicumbi bagejejwe imbere y’ubutabera>>

Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre na bagenzi be bakurikiranweho icyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Kuri uyu wa kane tariki ya 01 kamena 2017 bagejejwe imbere y’ubutabera ngo bisobanure ku byaha bakurikiranweho. Aba baregwa ni uwahoze ari President w’inama njyanama y’akarere ka Gicumbi Bizimana Jean baptiste, Mvuyekure Alexandre wari umuyobozi w’akarere, na Byiringiro Fidele wari umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi, bajyanywe kwiregura ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro, n’icyo kurigisa umutungo wa leta .

Gusa ubwo bamaraga gusomerwa imyirondoro babajijwe niba ibyo baregwa babyemera bose bavuze ko babihakana.

 

Mu byaha bakurikiranwagaho bari icyenda, ariko batunguwe no kugera mu rukiko bagasanga babaye 12 ari nayo ntandaro yo kudatangira urubanza mu mizi kubera ko batatu muri 12 batari bahari, bityo ubushinjacyaha bukaba bwasabye ko urubanza rwasubikwa rukazasubukurwa undi munsi ari uko Higiro Damas, Bizimungu Jean Bosco na Mukankuranga Veneranda nabo batumijwe kuko bafatanije icyaha bakurikiranweho.

Ubu busabe bw’ubushinjacyaha ntibwavuzweho rumwe n’abaregwa aho kuri bo basabaga ko babubarana,bataburana bakaba barekurwa bakaburana bari hanze nka bagenzi babo, nk’uko bivugwa ko bahuje icyaha bakurikiranweho.

Aha basabye ko niba bataburanye hakubahirizwa ingingo y’105 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, ivuga ko abaregwa baburana bari hanze. Ubu busabe kandi bwagarutsweho n’abunganizi babo aho bavuga ko ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo kuzuza ibyo bukeneye ariko ntibabihaye umwanya, aho babyise gutinza urubanza.

Nyuma y’umwiherero w’abacamanza bavuze ko urubanza rusubitswe rukazaburanishwa ku itariki ya 14/06/2017 saa mbiri za mu gitondo aho bazaburana bari kumwe na bagenzi babo batari babonetse muri uru rubanza.

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

17,274 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful