Templates by BIGtheme NET

Umuhanzi wa mbere kw’isi ni Theo Bosebabireba – Senderi yabyemeje imbere y’imbaga ya bantu:INKURU>>>

Senderi International Hit ubundi udakunze kuvuga ku mikorere n’ibihangano by’abahanzi bo mu Rwanda, yatangaje ko kuriwe umuhanzi wa mbere ku isi ari Theo Bosebabireba.

Senderi na Bosebabireba baririmbana mu gitaramo Senderi yari yateguye cyabereye mu kabari.

Akenshi iyo Senderi umubajije ku wundi muhanzi wo mu Rwanda akubwira ko “Amenya ibye”, ari nayo mpamvu usanga akenshi avuga ibihangano bye ku buryo busanzwe atitaye kubandi bahanganye ku isoko.

Uzumva kenshi avuga ngo “Ninjye wakoze indirimbo ya mbere……., ninjye muhanzi wa mbere wambara neza, ninjye muhanzi wa mbere mu Rwanda…….”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ati “Umuhanzi wambere kwisi kuri senderi ni bosebabireba.”

Ndetse ashyiraho n’ifoto amupfukamye imbere, Bosebabireba ameze nk’uri kumusengera cyangwa kumusabira umugisha.

Senderi kuri Instagram

Senderi kuri Instagram

Senderi afite indirimbo nshya avuga ko ari impano yageneye Perezida Repubulika, aho amubwira ati “Komeza utuyobore.”

Senderi na Theo Bosebabireba uretse kuba bakomoka bombi mucyahose ari Kibungo, banasubiranyemo indirimbo ya Theo Bosebabireba yakunzwe cyane yitwa “Bugacya“.

Umubano wabo washinze imizi, mu mwaka wa 2015, Umukirisitu wa ADEPR Theo Bosebabireba yemeye guhangana n’ibitekerezo by’abamunenga ajya kuririmbira mu kabari i Nyamirambo mu gitaramo Senderi yamurikiyemo album ye.

Amakuru avuga ko muri iki gitaramo abasinzi banamumennyeho inzoga.

Amakuru avuga ko muri iki gitaramo abasinzi banamumennyeho inzoga

Posted by Alex Masha kuri Rwandapaparazzi.rw Kgli

11,377 total views, 10 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful