Templates by BIGtheme NET

Perezida Trump yemeje ko nta wundi muperezida wanzwe nka we kuva yajya ku butegetsi!!! INKURU>>

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump avuga ko kuva yajya ku butegetsi yarwanyijwe cyane binyuze mu itangazamakuru ndetse ko nta n’uwundi muperezida warwanyijwe ku isi nka we.

Ibi yabitangaje ku wa 16 Gicurasi 2017, ubwo yatangaga ikiganiro ku kijyanye n’imiyoborere kuva yagera ku ngoma, aho yavuze ko uburyo yafashwe akigera ku butegetsi budahwutse ndetse ko nta n’undi muyobozi ku isi wanyuze mu bihe nk’ibye.

Gusa yavuze ko ibyo bamukoreye byagize ingaruka zitari nziza ku buyobozi bwe.

Nubwo nta gitangazamakuru perezida Trump yatunze agatoki, yagize ati”ibyo itangazamakuru ryankoreye kuva ngiye ku butegetsi, nta handi byumvikanye mu mateka kuko kuri njye byarazambye ndetse birenza urugero. Gusa nta wabuza abavuga kuvuga nubwo baba bashaka gusubiza hasi indoto zawe.”

 

Washingtonpost dukesha iyi nkuru ivuga ko perezida Trump yageragaje no gutanga ubusobanuro ku mugambi we yari aherutse gufata wo kubuza umukozi wa FBI, Director James B. Comey gukomeza iperereza ku mubano we n’igihugu cy’u Burusiya.

Mu gutanga ubu busobanuro, perezida Trump akaba ari na ho yahereye abisasira akabanza kwikoma itangazamakuru ryamuvuzeho ibyo yise ibitariho cyane cyane guhera mu bihe byashize.

Yagize ati”mu buzima bwawe bwa buri munsi na sosiyete ikuzengurutse uzabona ko ibintu byose bitagendera ku murongo mwiza, ibikubaho byose si ko biba byitezwe ndetse si ko uba wabigombaga.niyo mpamvu ugomba kubika umutwe ukarwana nta we ureba igihe kiragera ugatsinda.”

Yasabye abandi banyepolitiki kutagenza umugongo mu gihe babonye bugarijwe n’ibibazo  kuko akenshi usanga ari byo bituma barushaho gukomera iyo biyemeje guhangana na byo.

Yagize ati”ntimuzahagarare gukora kandi nta kintu kingana gukora cyane wugarijwe n’ibibazo.”

Perezida Trump yagarutse ku bandi baperezida bagiye bahura n’ibizazane mu mirimo yabo ndetse n’abafashe ubutegetsi babanje kurwana no gufungwa.

Yagarutse kuri Nelson Mandela wafungiwe mu gihugu cye imyaka igera kuri 27, aho yavuze ko na byo biri mu byakozwe n’abanyagihugu be kandi bikarenga akabayobora, perezida John F. Kennedy, wayoboye Amerika akaza kwicwa ku itariki ya 22 Ugushyingo 1963 i Dallas n’abandi batandukanye bityo ngo ibi bikaba ari bimwe mu bimwongerera imbaraga mu kazi ke.

Nyuma y’iki kiganiro kigufi, Perezida trump yitabriye undi munsi mukuru w’abanyeshuri bari barangije mu ishuri rya  Coast Guard Academy aho yakomeje ibiganiro bias n’ibya mbere, aho yagize ati”sinatorewe kwita ku bitangazamakuru byo muri Washington cyangwa abandi bantu bakomeye, ahubwo natorewe kwita ku bagore n’abagabo basa n’abibagiranye mu gihugu cyacu.”

 

Ibi yabitangaje nyuma ypo kumva ibyagezweho n’urukiko rukuru muri Amerika, gusubira muri bimwe mu byagezweho ku bijyanye no kongerera imbaraga igisirikare, kugabanya abinjirira ku mipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi bitandukanye, ari na byo biza ku isonga mu byatumye ashyirwa mu majwi cyane n’itangazamakuru guhera mu mezi yashize.

Yakomeje agira ati“sinzarekera aho kurwana ku muturage w’Umunyamerika.”

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw Bujumbura

12,039 total views, 10 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful