Templates by BIGtheme NET

Musanze: Emmanuel Niyonsenga Akurikiranweho kwica no guca ibere ufite ubumuga bwo mu mutwe:INKURU>>

Umugabo witwa Emmanuel Niyonsenga wo mu Karere ka Musanze akurikiranweho icyaha cyo kwica umukobwa wari ufite ubumuga bwo mu mutwe yarangiza akamuca ibere.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Gicurasi 2017  nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije uru rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Niyonsenga icyaha cyo kwica umukobwa witwa Manirahari Josephine  wari ufite ubumuga bwo mu mutwe akamuca ibere; Ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha iyi nkuru buvuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 31 Mutarama 2017, ubwo Niyonsenga Emmanuel  yafataga  umukobwa witwa Manirahari  Josephine wari ufite ubumuga bwo mu mutwe (Debilité mentale), amuvana muri centre y’ubucuruzi y’ahitwa ku Rukiko mu Murenge wa Gahunga ajya kumwicira ku Kigo cy’amashuli cya Maya giherereye mu Kagari ka Karangara, Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Burera. Nyuma yo kumwica, ngo yamuciye  ibere arijyana iwe mu rugo.

 

Byaje kumenyekana ko Niyonsenga ariwe wishe nyakwigendera ubwo nyina wa  Niyonsenga  yatahaga mu rugo ashaka ikibiriti cyo gucana, akoze  mu gikapu cyari mu cyumba cye agasangamo ibere  ahita atabaza inzego z’ ubuyobozi.

Inzego z’umutekano zamutaye muri yombi, yemera ko ariwe wishe Manirahari akanamuca ibere, abajijwe  icyatumye yica uwo mukobwa avuga ko yumvaga afite agahinda ashaka kwica umuntu ngo akaba yaramwishe mu rwego rwo kwimara agahinda, ndetse ageze imbere y’urukiko aburana yemera icyaha.

Biteganyijwe ko uru rubanza  ruzasomwa ku italiki ya 30 Gicurasi 2017.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

8,280 total views, 60 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful