Templates by BIGtheme NET

Mu Amafoto Byari Ibyishimo Bidasanzwe Kubakinnyi ba Rayon Sport Ndetse n’ Abafana Bayo Ubwo Batwaraga Igikombe :REBA HANO

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.

Ibitego bya Rayon Sports byose byatsinzwe na Moussa Camara wari ukubutse mu bihano (12’ na 55’) mu gihe igitego cy’impozamarira cya Rayon Sports cyatsinzwe na Habimana Yussuf wari winjiye asimbuye.

Ni umukino amakipe yombi yakinaga ashaka intsinzi cyane kuri Rayon Sports yifuzaga kurara mu byishimo by’igikombe. Rayon Sports yakoze amakosa 14 yatumye Mukura itera imipira 14 y’imiterekano (Free-Kicks) mu gihe Mukura yo yatewe imipira 13 yavuye mu makosa yakoze.

Ivan Minaert utari ufite Ally Niyonzima ufite amakarita atatu y’umuhondo, yaje kugira ikibazo ku munota 23’ akuramo Manirareba Ambroise wagize imvune amusimbuza Shyaka Philbert wanitwaye neza ku ruhande rw’ibumoso.

Habimana Yussuf (78’) na Samba Cedric (67’) bagiye bahabwa amakarita y’imihondo bitewe n’amakosa atababarirwa bakoze mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports Niyonzima Olivier Sefu yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 52’ mbere ya Kwizera Pierrot wayihawe ku munota wa 52’.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Nova Bayama yasimbuye Nsengiyumva Moustapha (72’). Ku ruhande rwa Mukura, Shyaka Philbert yasimbuye Manirareba Ambroise (23’), Ibrahim Nshimiyimana asimburwa na Arstide Habihirwe (70’) mu gihe Habimana Yussuf yasimbuye Kwizera Tresor.

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona hakibura imikino ine ngo shampiyona irangire, ikaba igitwaye nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-1.

Umuyobozi wa rayon Sports FC, Gacinya Chance Denys iruhande rwa Nahimana Shassir bafatanya n'abandi gukoma amashyi y'abafana ba Rayon

Umuyobozi wa rayon Sports FC, Gacinya Chance Denys iruhande rwa Nahimana Shassir bafatanya n’abandi gukoma amashyi y’abafana ba Rayon

Iminota y'inyongera igishyika cyari cyinshi mu bakinnyi b'abasimbura, Evariste Mutuyimana we menya yiyambazaga Rugira

Iminota y’inyongera igishyika cyari cyinshi mu bakinnyi b’abasimbura, Evariste Mutuyimana we menya yiyambazaga Rugira

Gakwaya Olivier, Umunyamabanga wa Rayon Sports na Visi Perezida wayo, Martin Rutangambwa iruhande rwa Tidiane Kone, bakoma amashyi y'Ama-Rayon

Gakwaya Olivier, Umunyamabanga wa Rayon Sports na Visi Perezida wayo, Martin Rutangambwa iruhande rwa Tidiane Kone, bakoma amashyi y’Ama-Rayon

Tidiane Kone na Kwizera Pierrot bajya inama y'uburyo bwo gufungura Viru-Champagne (Virunga yifashishijwe nka Champagne)

Tidiane Kone na Kwizera Pierrot bajya inama y’uburyo bwo gufungura Viru-Champagne (Virunga yifashishijwe nka Champagne)

Cyera kabaye na Sefu yaje maze hamwe Kone na Pierrot baragituritsa ubundi bavomerera abandi bakinnyi bagenzi babo

Cyera kabaye na Sefu yaje maze hamwe Kone na Pierrot baragituritsa ubundi bavomerera abandi bakinnyi bagenzi babo

Rwarutabura yahise yigira umwe ku gicupa cya Litiro eshanu cya Virunga

Rwarutabura yahise yigira umwe ku gicupa cya Litiro eshanu cya Virunga

Rayon Sports yose uko yakabaye mu ifoto y'urwibutso

Rayon Sports yose uko yakabaye mu ifoto y’urwibutso

Abafana bahise bashyira ibicu umutoza Masudi Djuma, maze nawe arabashimira

Abafana bahise bashyira ibicu umutoza Masudi Djuma, maze nawe arabashimira

Emery@Rwandapaparazzi.rw

16,936 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful