Templates by BIGtheme NET

Menya impanvu muri federation ya Rugby hano mu Rwanda hari kuvugwamo bombori bombori:INKURU>>

Muminsi ishyize iyi federation abayobozi bayo havugwagamo za bombori bombori kuva mukwezi kwa 2 kugeza uno munota ntakintu kirahinduka. Aha twahera nko kuba amakipe amwe namwe nka lion de fer yasezeye kongera gukina iyi shampiona y’icyikiro cya mbere hano mu rwanda mbere yuko ikipe y’igihugu ya rugby ijya kwandagarizwa muri zambia isebeje abanyarwanda, si uko abakinnyi batari bsshoboye ahubwo zari bombori bombori zari mubayobozi.

Aha twavuga nko kuba indege yasize abakinnyi bise bikipe y’igihugu ndetse bigatuma abakinnyi bagenda intatabe byaterwaga n’aba bayobozi b’uyu mukino mu Rwanda. Gusa dushashe inzobe hari ba nyirabayazana muri ibi bibazo biri muri rugby y’uRwanda, ushyirwa ku isonga ni umunyamabanga mukuru wiri shyirahamwe Tharcisse kamanda.

Ntakabura imvano hari n’abayobozi baza club bitabiriye ingando biga uko bazamura ibikorwa byabo bya rugby nkabitwa ba David Presida wa Lion de Fer, Makombe Benjamin presida wa Remera Buffaloes,secretaire general kamanda Tharcisse ndetse na presida wirishyirahamwe Alex Areire. gusa ikibabaje ibyo bigiyeyo ntibaje ngo babisangize abanyarwanda cangwa ngo babishyire mubikorwa ahubwo kubwinyungu zabo bakomeje gukorera mukavuyo no gushaka kwinangira muguteza imbere uyu mukino wa rugby.

Mubyo bigiyemo harimo gusaranganya imyanya bakaba barabagaragarije ko iyo musaranganije imyanya niyo muri munama mwicara muri benshi n’ibitekerezo byinshi bicyo umukino ukazamuka n’abanyarwanda bakawiyunvamo.

Dore imwe mumyanya umunyamabanga wa federation ya rugby murwanda akora akaba aribyo bidindije iyi federation no kuba bamwe mu ntararibonye batakiza ku mikino ya rugby mu Rwanda: 1. secretaire general wa federation ya rugby mu Rwanda 2. uhagarariye abasifuzi mu Rwanda 3. Uhagarariye friends of Rwandan rugby mu Rwanda 4 . Uhagarariye inkunga ya rugby mu Rwanda 5 . Presida w’ikipe ya kigalishaks yo mu Rwanda 6 .uhagarariye akanama ka discilpine mu Rwanda Ibi ni bimwe mubidindije uyu mukino mu Rwanda. Si uyu kamanda gusa ufite imyanya nyinshyi muriri shyirahamwe kuko nuwitwa Muhire livingiston nawe afite imirino irenga 3 muri federation.

Nyuma y’ibi twakoze ubushakashatsi tugerageza gucukumbura ibibazo byuzuye muriyi federation ndetse nuko byafatirwa umwanzuro, mugushaka gucyemura iki kibazo ngo hari gutegurwa inama muri aya mezi ,ndetse aho bazatumaho n’itangazamakuru bakagaragaza urugendo bamaze gukora nibyo bakeneye gukosora ndetse nuko bakurura abanyarwanda kubibuga. aha nanone ngo biramutse bikomeje gutya n’ukuzeguza aba bayobozi b’uyu mukino kuko baba badashoboye ahubwo baba bateza za bombori bombori gusa no kwirebaho munyungu zabo.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu kuva yava muri zambia iyi federation ntabaruwa baragaragaza muri minisiteri y’imikino cyangwa kubanyarwanda uko urugendo rwagenze, ninako batumvikana n’itangazamakuru kuko badashaka kugira amakuru batanga muri uyu mukino. ibi niba twabyita kudasobanukirwa kwaba bayobozi cyangwa kubera bitwaye nabi bagatinya kubivuga. gusa iyi federation bakamenye ko ar’ikipe y’igihugu (y’Abanyarwanda) atari ikipe ya federation bafata uko bishakiye.

Umwe mu bakinnyi baganiye n’itangazamakuru(utashatse ko dutangaza amazina ye) yagarutse rimwe uko bafatiwe kukibuga k’indege bagiye gukina muri kenya icyo gihe kenya yari yishyuriye amatike abakinnyi hanyuma federation inanirwa gukora organisation y’urugendo, maze hafi no kubashyiramo amapingu bikagera naho bitwa imbobo kandi bagiye gukinira igihugu. aha ikipe y’igihugu ya rugby yarigiye ntaho bivuzwe(bizwi) yewe no mu itangazamakuru ntawari ubizi usibye ba nyir’ukurira iyo rutema ikirere.aha nanone buri mukinnyi ngo yisobanuye ukwe kuko bamwe babeshaga ko bagiye gusura bene wabo muricyo gihugu bagatinya kuvuga ko bagiye gukinira igihugu. aha ndibaza niba umukinnyi w’ikipe y’igihugu yiswe imbobo uwari uherekeje ikipe we yiswe iki?ibi nibimwe mubigaragaza ko hari ikibazo muri ubu buyobozi ndetse n’imiyoborere idahwise. n’ejobundi bajya gukina muri zambia kubera ibyo bibazo byatumye indege yagombaga kubatwara ibasiga baza gutegera umukinnyi umwe umwe nkaho atari ikipe y’igihugu.

Sibi gusa nyuma yuko bavuye zambia bagasubukura championa amakipe yatangiye kwanga gukina. amakuru ari kuvugwa kumukino ugomba kuba kuruyu wa 6 tariki ya 20/5/2017 hagati ya Remera Buffaloes RFC na Kigali shaks ushobora kuba utazakinwa kuko ikipe ya Remera Buffaloes RFC ibaza federation impanvu utabereye ku gihe kumakosa y’umuntu umwe gusa kubera ko yumvaga federation ari nkakarima ahingamo ibyo ashatse.

Ibi ni ibibazo byagakwiye gucyemuka kare ariko kubwo kutumvikana kwaba bayobozi uyu mukino ntuzaba. aha tugarutse kuri uyu mukino wa Remera Buffaloes na Kigali shaks wagombaga kuba mukwezi 3 uza gusubikwa kuko Buffaloes yageze kukibuga ikabura ikipe ya Kigali shaks kubwo kubuzwa gukina n’uyu munyamabanga wa federation Kamanda Tharcisse bivugwa ko anayibereye presida.

Dore nikindi abayobozi bose bo muri federation baturuka mumakipe ataratwara igikombe cya championa hano mu Rwanda.

Posted by Janvier Romeo kuri Rwandapaparazzi.rw/ Kigali

9,395 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful