Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Indirimbo Ariana Grande yaririmbye mu gitaramo cyaturikiyemo ibisasu kurubu Iyoboye Urutonde rw’ indirimbo ziri gushakishwa cyane :INKURU

Nyuma y’igitaramo Ariana Grande yakoreye mu Mujyi wa Manchester kigaturikiramo ibisasu byahitanye abantu 22, indirimbo yaririmbiyeyo bwa nyuma yazamutse mu buryo budasanzwe mu zishakishwa mu Bwongereza.

Hari hashize iminsi mike Ariana Grande atangije urugendo rw’ibitaramo yise ’Dangerous Woman Tour’, yari yatangiriye ku Mugabane w’u Burayi ariko mu gitaramo aherutse gukorera mu Bwongereza habereyemo igitero cy’ubwiyahuzi gihitana benshi ndetse bituma asubika ibyo yari asigaje.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo Ariana Grande yataramiraga mu Mujyi wa Mancester, hagabwe igitero cyahitanye abagera kuri 22 abandi benshi barakomereka.

Umutwe wa Islamic State wigambye kuba inyuma y’ubwo bwicanyi ariko ntiwatanga ibisobanuro birambuye ku muntu waba waratumwe cyangwa uburyo yakoresheje kugira ngo ahitane abo bantu bose.

Mu bantu 22 bapfuye Polisi y’u Bwongereza yasanzemo umusore w’imyaka 22 witwa Salman Abedi bikekwa ko ari we wateze ibi bisasu.

Abapolisi bagera ku gihumbi bahise boherezwa ahabereye icyo gitero ndetse no hafi y’Ingoro ya Buckingham ndetse hatangwa n’izindi ngabo zigera ku 3,800 zo gutanga ubufasha mu kurushaho kubungabunga umutekano muri ako gace.

Nyuma y’iki gitero cyiswe icy’iterabwoba, abantu benshi mu Bwongereza bakomeje gushakisha mu buryo budasanzwe indirimbo yitwa ’One Last Time’ ya Ariana Grande biturutse ku kuba ariyo yacuranzwe mbere gato y’uko ibisasu biturika buri wese mu bitabiriye igitaramo agatangira gushaka uko yakiza amagara ye.

’One Last Time’ yaherukaga gushakishwa cyane muri 2015 ubwo Ariana Grande yasohoraga album iriho yise ’My Everything’, yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu zigurwa cyane kuri iTunes ndetse irazamuka mu buryo budasanzwe ku rutonde rwa Official Charts aho yahise igera ku mwanya wa 35, byitezwe ko ishobora no kuharenga ikajya mu myanya y’imbere.

Umuvugizi w’ikigo cyashyizeho uburyo bwa Official Charts bugenderwaho mu kureba indirimbo zikunzwe kurusha izindi mu Bwongereza, yabwiye ishami ry’amakuru rya BBC ryitwa Newsbeat ko nubwo iyo ndirimbo iyoboye iziri kugurwa cyane muri iyi minsi kuri iTunes muri icyo gihugu bifite uruhare ruto cyane mu kuyitirimura ku rutonde rwabo.

Igitaramo Ariana Grande yakoreye mu Mujyi wa Manchester kikimara kugabwaho igitero, uyu mukobwa w’imyaka 23, yanditse kuri Twitter bwicanyi agaragaza ko yakozweho n’ubu bwicanyi nubwo atari mu bahakomerekeye ariko ngo ku mutima yarangiritse.

Yagize ati “Mbivanye ku mutima, ndiseguye. Nta magambo mfite.” Umujyanama we witwa Scooter Braun yongeyeho ati “Twunamiye abana.”

Uyu mukobwa yageze muri Amerika ku wa Kabiri arira ndetse bigaragara ko asa n’uwakuwe umutima n’ibyo yaboneye mu Bwongereza. Ku kibuga cy’indege, Ariana Grande yakiriwe n’umukunzi Mac Miller, bahuje urugwiro barasomana aho kwishima ahubwo akarushaho kurira ku buryo yarinze yinjira mu modoka yamujyanye kwa nyina muri Florida amarira akizenga mu maso.

Ariana Grande n’inzu ya Island Records atunganyirizamo umuziki bongeye gusohora irindi tangazo rivuga ko nyuma y’icyo gitero ahagaritse ibindi bitaramo yagombaga gukorera mu Bwongereza n’ibindi byose bya vuba yari afite birimo icyagombaga kubera i Londres ndetse n’icyo mu Busuwisi mu rwego rwo gufata mu mugongo imiryango yagizweho ingaruka n’ibyabaye.

’One Last Time’ ya Ariana Grande ikomeje gushakishwa na benshi nyuma yo kuyiririmba bwa nyuma mu gitaramo cy’i Manchester, yayisohoye kuri album yise My Everything yo muri 2014, icyo gihe umwanya yagezeho wa hafi cyane ku rutonde rwa Official Charts ni uwa 24.

Indirimbo Ariana Grande yasohoye muri 2015 ikomeje gushakishwa cyane nyuma yo kuyiririmba bwa nyuma mu gitaramo cye cyaturikiyemo ibisasu byahitanye ubuzima bwa benshi

Ariana Grande yageze muri Amerika kuwa kabiri w’iki cyumweru yakiriwe n’umukunzi we

Abantu 22 baguye muri iki gitero abandi benshi barakomereka

Abarokotse igitero cy’i Manchester bari mu bitaro basuwe n’abantu batandukanye barimo n’Umwamikazi w’u Bwongereza

Posted By: Emmy@Rwandapaparazzi.rw

74,523 total views, 450 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful