Templates by BIGtheme NET

Dore Bimwe Mu Ibintu Abagore n’ Abakobwa Banga Urunuka mu gihe cyo gutera akabariro n’ Abakunzi Babo :REBA HANO

Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu bishimisha abatari bacye ndetse ugasanga hari n’abo biba byaratwaye umutima kurusha ibindi bibaho byose. Ni nayo mpamvu usanga umugore n’mugabo bakora iki gikorwa neza uko bikwiye nta mushiha cyangwa undi mutima mubi bishobora kubaranga mu mibereho yabo.

Gusa abantu benshi bakora ibi bakunze kwibagirwa ibintu by’ingenzi bigomba kuranga iki gikorwa kugira ngo habeho kunyurwa ku mpande zombi.

Ni cyo gituma uzasanga akenshi umwe mu bamaze guhuza urugwiro yishimye undi atishimye, ibi bikaba biterwa no kuba hari ibyo baba batumvikanyeho mbere cyangwa mu gihe cy’igikorwa nyir’izina.

Ibi ni bimwe mu bintu bijena abagore cyangwa abakobwa cyane mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

Kumuryamisha cyangwa kumutegeka gukora ibintu byose

Umukobwa cyangwa umugore ntashaka umuntu umushyira hariya ngo narangiza amutegeke ibyo akora we nta ruhare rwe abigaragajemo.

Urugero ni nko kumutegeka ngo kuramo imyenda, ryama, kora ibi,… ni byiza ko hari ibyo akora bitewe n’uko aba abyiyumvamo ariko mu gihe cyo gushimishanya, biba byiza iyo uruhare rwa buri wese rugaragaye ndetse imyenda umwe akaba yayikuriramo undi kuko bigaragaza nko kumwitaho no kugaragaza inyota buri wese aba afitiye icyo gikorwa.

Kumutegeka guhindura pozisiyo runaka uba warabonye nko mu mafilimi

Si byiza gutegeka umugore uburyo yifata ahubwe we ni we wihitiramo uburyo yumva butamuvuna bitewe n’uko angina, ubwo amenyereye n’ibindi.

Abagabo benshi bakunze kugwa muri uyu mutego aho usanga akensho baba bafite ibyo babonye mu mafilimi y’ubusambanyi barangiza bakajya gushaka ko abagore babo babibakorera.

Biriya abagore babyanga urunuka kuko ushobora no gusanga bibavuna kurushaho kuko batabyitoje nk’abno uba warabonye.

Kumubaza utubazo twinshi mu gihe cy’imibonano cyangwa kumuganiriza ibitandukanye n’ibikorwa barimo

Burya ngo abagore benshi ntibakunda umuntu ubabaza utubazo twinshi tudasobanutse mu gihe cyo gutera akabariro, bashaka ngo imibiri yabo yikorere akazi ka yo ndetse ni biba ngomba basakuze bose by’amarangamutima kuko byongera ubushake.

Guhisha ibyiyumviro

Abagore bashaka ko abagabo nab o bagaragaza amarangamutima mu gihe cyo gutera akabariro kuko bitabaye ibyo abagore babafata nk’abibereye mu gakino gusa nta kindi.

Mu gihe hari abagore barira, abasakuza, abatukana n’ibindi, buryo ngo bakunda bidasanzwe abagabo bavuga amagambo ajyanye n’igikorwa barimo, babivuga mu mazina ndetse byanaba ngombwa bakajya baniha, bagataka mu rwego rwo kwereka abagore ko bari mu murongo umwe.

Abagore rero ntibakunda abagabo bakora imibonano mpuzabitsina buragi kuko babifata nk okutabitaho bityo nabo bikaba byabagabanyiriza uburyohe.

Kurangiza vuba kandi buri kanya

Abagore banga urunuka umugabo urangiza vuba. Ibi biterwa no kuba hari igihe umugabo arangiza umugore ari yo yari agitangira kwiyumva mu gikorwa bityo akaba yamusigira uburibwe budasanzwe bushobora no gutuma ajya gushaka abamwunganira.

Aha na none, abagore ntibakunda umugabo urangiza buri kanya kuko byose bavuga ko ari mu mutwe mu gihe nta bundi burwayi umugabo afite. Ni yo mpamvu mu gihe bibaye ngombwa ko umugabo ahura n’ikibazo nk’icyo aba agomba gushaka abaganga kuko byazamuteranya n’umukunzi we.

Kubakanda amabere cyane

Nubwo abantu bnshi b’igitsinagabo bizera ko amarangamutima y’abagore n’abakobwa ashingira ku mabere, uburyo bwo gukorakora amabere ya bo ni ikitonderwa kuko nubwo yagira isoni zo kubikubwira kuko muri mu rukundo ariko biramubangamira.

Amabere y’umugore atangukanye n’imbuto zo kurya bumva ko zeze babanje gukanda bityo umuntu akaba yanamenya ko uriya ari umubiri kandi ugomba kwitabwaho binatewe n’indwara zishobora gufata kuri kiriya gice.

Kurangiza mbere ugahita wiryamira ugasinzira

Umugore azagufata nk’umuntu utagize icyo umaze mu gihe uzumva akabazo kawe gakemutse ugahita umutaba mu nama, si byiza rero ko mugihe umugabo arangije mbere y’umugore ahita yumva amwanze ndetse akaba yanaryama akisinzirira ahubwo reba ubundi buryo bwose bushoboka wakoresha ngo na we agree ku ndunduro y’ibyishimo.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

41,967 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful