Templates by BIGtheme NET

Dore abana 11 bategerejwe kuzavamo abami n’abamikazi:AMAFOTO>>

Nkuko ubizi, buri muntu uwariwe wese, yaba umwami cyangwa umwamikazi nawe yigeze kuba  umwana mbere yo kugera aho ageze ubu. Iyi akaba ari nayo mpamvu hagaragajwe abana 11 bategerejweho kuzaba abami cyangwa abamikazi nyuma yuko baturuka mu muryango w’ibwami bityo amaherezo yabo nayo akaba arayo kuzicara ku intebe y’ibwami.

Twagushakiye amafoto n’amazina y’abana 11 bategerejwe kuzafata imyanya ibwami dore ko imiryango yabo kuri ubu ariyo ifite ubwami mu maboko bityo ikaba izabaraga uyu mwanya w’icyubahiro.

1. Stelle, kuri ubu afite imyaka 5 y’amavuko akaba akomoka mu gihugu cya Suède

2. Christian w’imyaka 11, akomoka mu gihugu cya Danemark

3. Léonor, w’imyaka 11 ans akomoka mu gihugu cya Espagne

4. Jacques, w’imyaka 2 ukomoka mu mujyi wa Monaco

5. Catharina Amalia w’imyaka 13 ukomoka mu gihugu cya Pays-Bas

6. Elisabeth w’imyaka 15 ukomoka mu gihugu cya Belgique

7. Amalia de Nassau, w’imyaka 2 ukomoka i Luxembourg

8. George de Cambridge, w’imyaka 3 ukomoka muri Grande Bretagne

9. Ingrid Alexandra, w’imyaka 13 ukomoka muri Norvège

10. Hisahito, w’imyaka 10 ukomoka muri Japon

11. Moulay Hassan, w’imyaka 13 ukomoka muri Maroc

Aha twakubwira ko nubwo hatazwi isaha, umunsi cyangwa imyaka bizafata ku girango aba bana bakomoka ibwami bazicare kuriyi ntebe, byanga bikunda mu gihe Imana izaba ibaha umwuka w’ubuzima bizarangira bicaye ku intebe y’ibwami bitewe nuko bazaragwa n’ababyeyi babo.

Posted by Janvier Romeo kuri Rwandapaparazzi.rw

17,550 total views, 30 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful