Templates by BIGtheme NET

Birababaje:Umugore yajugunye mu mugezi umwana w’imyaka 3 ngo ashimishe umusore bari murukundo :INKURU

Umugore witwa Joyce Madzimure w’imyaka 25 y’amavuko aravugwaho kwihekura akaroha mu mugezi umwana we Farai Sigauke, w’imyaka 3 y’amavuko ari muzima ngo akunde ashimishe umusore bari mu rukundo.

Umukunzi  w’uyu mugore wanamwoheje kwihekura Amos Chipare, yavuze ko yamusabyeko uyu mwana bamwica kuko yabangamiraga urukundo rwabo ababuza kujya aho bishakiye no kuryoshya ubuzima uko babishaka bityo bahuriza ku mugambi wo kumujugunya mu mugezi.

 

Ikinyamakuru the standardsdigital cyo muri kiriya gihugu dukesha iyi nkuru kivuga ko Uyu Joyce Madzimure ukomoka mu gace ka Gwatinyanya muri Kenya, yabanje gushakana n’umugabo baza gutandukana mu mwaka ushize wa 2016, aho yanazanye uriya mwana w’imyaka 3 bari barabyaranye nyuma agakundana n’undi musore ariko uyu mwana ngo akababera intambamyi mu rukundi rwabo bagahitamo kumuroha.

Nyuma yo kumenya ko uyu mwana atakibana na nyina, se uwo bari baramubyaranye ni we wahagurutse agana inkiko asaba ko bamwereka aho umwana we ari, uyu mugore yagera mu buroko akicuza ko yamuroshye kubera urukundo yari arimo n’undi musore na we wahise atangira gushakishwa.

Uwineza vanessa@Rwandapaparazzi.rw

30,467 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful