Templates by BIGtheme NET

Amagambo yuje umujinya n’uburakari kuri Jay Polly wahawe gasopo yo kwishyura amafaranga yambuye cyangwa Video yafashwe asambana n’impunzi igashyirwa ku karubanda>>

Ndagijimana Eric yashyize igitutu kuri Jay Polly amubwira ko agiye gusohora amabanga ye abantu batamenye arimo n’amashusho y’uyu muraperi asambana n’umukobwa w’impunzi.

Uyu Ndagijimana Eric[ubusanzwe witwa X-Dirhor] amaze hafi imyaka icyenda akorana n’abahanzi bamwe bya hafi. Ubu ari mu mahari akomeye, arashinja Jay Polly ubwambuzi n’ubuhemu nyuma y’uko ngo yamurangiye akazi ko kuririmba mu bukangurambaga ‘Nk’uwikorera’ bwateguwe na RGB bumvikana ko agomba kuzamwishyura ibihumbi 350 muri miliyoni uyu muhanzi yahembwe.

Yabwiye itangazamakuru ko yaherutse yemeranya na Jay Polly ko agomba kuzamuha amafaranga ya komisiyo undi amaze gucakira ifaranga ahita amwipakurura. Ati “Jay Polly yarambabaje cyane, ibyo bihumbi 350 yemeye ko azabimpa, mfite amasezerano na we ariko yaranyambuye agerekaho no kuntuka.”

Ndagijimana yongeyeho ati “Ako kazi nakamurangiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kane, nyuma amafaranga bamaze kuyamushyirira kuri konti ahita ankatira[ahindura gahunda]. Naramwishyuje aranga, nyuma akanteza abantu antuka, nanjye ngiye kumwereka ko ndi umugabo.”

Yahamirije itangazamakuru ko hari amabanga ya Jay Polly abantu batamenye agiye gushyira hanze, gusa ngo azabanza yereke abafana b’uyu muraperi video ye ari gukora ubusambanyi[sex tape].

Ati “Iyo video nzayikwihera vuba cyane, Jay Polly ndabizi nta gahunda yo kunyishyura afite. Natinda kunyishyura ni mwebwe nzazanira iyo video […] Reka singire byinshi nyisobanuraho muzayibona muyifite mu ntoki.”

Aya mashusho ya Jay Polly akora ubusambanyi yafatiwe muri Golden Monkey Hotel mu Mujyi wa Nyamagabe aho Jay Polly yaryamaniye n’umukobwa w’impunzi.

Ndagijimana Eric avuga ko yasinyanye na Jay Polly bemeranya ko agomba kuzamwishyura ibihumbi 350, gusa ngo yamwishyuye 50,000 andi yanga kuyamuha ari nacyo cyamuteye umujinya ahitamo kwandagaza uyu muhanzi.

Jay Polly ushinjwa ubwambuzi we ati “Uwo musore ni mayibobo, ntabwo ari umuntu ukwiye guhangana n’izina Jay Polly. Icyo nababwira ni uko bidatinze agiye gufatwa agafungwa, uwo baramufunga. Ni vuba cyane barahita bamufunga kuko sinabyihanganira. Mfite umunyamategeko, mbirimo ndashaka ko aryozwa ibyo arimo kunkorera.”

Uyu muraperi uvugana agahinda kavanze n’umujinya, yabwiye itangazamakuru ko nta sezerano afitanye na Eric ahubwo akavuga ko ‘ari umwe mu bantu batamerewe neza yafashaga kubona icyo kurya’.

Ati “Ikibabaje ni uko hari ibihumbi 50 namuhaye, ayo namuhaye nayo nagiraga ngo abone icyo arya. Ni umuntu uri aho gusa, ni voyou(ikirara) […] Iyo ngiye gusohora indirimbo abantu nk’aba ntibabura. Ikibabaje ni uko ari umwe mu bo nashakiye ibiryo, nashakiye aho baryama, iyo mbimenya iyo neza nari kuyikorera abandi.”

“Ahubwo bakwiye kumufata, ndibuka nkimara gukora ako kazi yaraje arambwira ngo hari umuntu wo muri icyo kigo cyampaye akazi ngo washakaga ko muha aka ruswa. Ndavuga nti se koko umuyobozi ukeneye aka ruswa utanyihamagariye ngo ansobanurire uwo ni muntu ki utazi ko mu Rwanda ruswa itemewe. Urumva uwo yashatse uburyo andya amafaranga arabibura atangira kubeshya ko hari abamutumye ruswa.”

Ndagijimana yavuze ko yahaye Jay Polly igihe ntarengwa cyo kumwishyura yabirengaho akamwandagaza, undi na we yakomeje umutsi avuga ko ‘nta faranga na rimwe azatanga kandi nta bwoba atewe n’iyo video’.

Ndagijimana yakamejeje ngo agiye gusohora amashusho ya Jay Polly akora ubusambanyi

Iyi sex tape niramuka igiye hanze, yaba ije ikurikira andi mafoto yafashwe Jay Polly aryamanye n’uwahoze ari umukunzi we, aya yaciye ibintu mu itangazamakuru mu mwaka wa 2012.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

30,700 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful