Templates by BIGtheme NET

Uganda: Umugore yashatse gutwikira umugabo we mu nzu, ashya mbere ye anahasiga ubuzima>>

Umugore witwa Nyangoma, ukomoka mu gace ka Bundibugyo muri Uganda yapfuye yitwikiye mu nzu nyuma yo gushumika ikindi cyumba mugabo we, Isembambu yari aryamyemo atabizi.

 

Daily monitor ivuga ko uyu mugore ngo yafashe uyu mwanzuro nyuma yo gutongana n’umugabo we aho bari ku kabari bacuruza inzoga, bapfa ibibazo byo mu miryango. Nibwo yasangaga umugabo aho yari aryamye mu cyumba bacumbikiramo abashyitsi, akamufungirana yarangiza akagitwika hanyuma nawe akajya mu kindi bacururizagamo akitwikiramo akaba ari na we upfa.

Abatangabuhamya bavuga ko intandaro y’aya makimbirane ari ukuba abavandimwe b’uyu mugabo bajyaga baza muri ako kabari bagafata ibyo kunywa bakagenda batishyuye ndetse bakabikora kenshi uko bahaje, uyu mugore bikamutera umujinya agaserera n’umugabo we agahita afata uyu mwanzuro.

Inzego z’umutekano muri kariya gace zivuga ko ibikorwa by’ubutabazi byakozwe, bakagomba kwica urugi rw’aho uwo mugore yari yafungiraniye umugabo we bakamukuramo ameze nabi cyane mu gihe umugore we basanze yashizemo umwuka.

 

Bavuze ko  umurambo w’uyu mugore wahise ushyikirizwa umuryango we nyuma yo gupimirwa ku bitaro bya Bundibugyo, mu gihe umugabo we na we ari kuvurwa ubushye ku bindi bitaro n’iperereza rikaba rikomeje ku makimbirane yaba yari asanzwe muri uyu muryango mbere y’uko ukora aya mahano.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw/ UG

11,770 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful