Templates by BIGtheme NET

Peace Cup: Rayon yanyagiye Rugende FC imvura y’ibitego 9-0:REBA HANO>>

Ikipe ya Rayon Sports biyoroheye cyane inyagiye ikipe yo mu cyiciro cya 2 ya Rugende Football Club ibitego 9 byose ku 0, mu mukino ubanza w’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro cya 2017.

Nahimana Shasir utaherukaga gukina yatsinze bitatu mu icyenda ikipe ye yatsinze

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3, aho Rayon Sports yakoresheje imbaraga, igice cya mbere kirangira ari ibitego 5-0.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga borohewe n’umukino wa Rugende FC

Rugende FC yakiriye umukino nayo yambara ubururu

Tidiane Kone wafunguye amazamu, Lomami Frank atsinda 2, Shassir Nahimana atsinda 3, Mutsinzi nawe atinda igitego, mugihe umukinnyi wa Rugende Jean Pierre yitsinze igitego na Idrissa wakiniraga Rayon Sports umukino wa mbere, atsinda igitego na we.

Tidiane Kone yafunguye amazamu ku munota wa 14 gusa w’umukino, ku kazi gakomeye kari gakozwe na Nsengiyunva Moustapha.

Lomami Frank yaje gutsinda igitego cya 2 ku munota wa 21 kuri penaliti, ku ikosa ryari rikorewe Tidiane Kone. Ahagana ku munota wa 37, nibwo Shassir Nahimana ku mupira mwiza yahawe na Muhire Kevin, yatsinze igitego cya 3.

Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira Lomami Frank yaje gutsinda igitego cya 4. Hongeweho umunota, Rayon Sports yabonye coup franc, bahereje Mutsinzi Ange, watsinze igitego cyiza cyane, bajya kuruhuka ari 5-0.

Bakiva kuruhuka, Tidiane Kone Yazamukanye umupira yihuta, awuhinduye imbere y’izamu myugariro Jean Pierre wa Rugende aritsinda.

Rayon Sports byayitwaye umwanya munini yabuze igitego cya 7, iza kukibona nyuma y’iminota 37 igitego cya 7 cyatsinzwe na Nahimana Shassir.

Mu minota 3 bashyizeho y’inyongera Idrissa winjiye asimbura yatsinze igitego cya 8, mbere y’uko Shassir atsinda igitego cya 3 cye muri uyu mukin, kikaba igitego cya 9 cy’ikipe ya Rayon Sports.

Abatoza ba Rayon sports bayobowe na Masudi Djuma (hagati) bishimiye gutangira neza igikombe cy’amahoro bitegura Rivers United

Hateganyijwe umukino wo kwishyura mu cyumweru gitaha uzahuza Rayon Sports na Rugende FC.

Muri rusange dore uko imikino yagenze:

  • Rugende 0-9 Rayon Sports
  • Heroes Fc 0-1 AS Kigali
  • Etoile de l’est 1-1 SC Kiyovu
  • Akagera Fc 1-2 Amagaju Fc
  • Vision JN 0-4 AS Muhanga
  • Miroplast Fc 0-2 Gicumbi Fc
  • United Stars Fc 0-1 Police Fc
  • Hope Fc 1-1 Bugesera Fc
  • Aspor Fc 0-2 La Jeunesse Fc
  • Kirehe Fc 0-2 Etincelles Fc
  • Intare Fc 0-4 Mukura VS
  • Rwamagana City Fc 0-2 Sunrise Fc

Posted by Janvier Romeo kuri Rwandapaparazzi.rw/ Kigali

4,540 total views, 20 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful