Templates by BIGtheme NET

Mu mafoto dore uko byari byifashe Mukanya gashize Walk to Remember Itangira ku nteko Nshingamategeko:AMAFOTO>>>

Mukanya gashize nibwo urugendo rusanzwe ruba buri mwaka ubu rukaba rumaze kuba nshuro ya 9 mu gihe cyo kwibuka Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994 buri mwaka mukwezi kwa 4 hibukwa inzirakarengane z’abatutsi zakorewe Genoside Dore ko ubu Umunyarwanda wese asigaye yumva neza impamvu hibukwa Genoside yakorewe Abatutsi.

Rwandapaparazzi.rw yari ihari nkuko bisanzwe buri mwaka tugomba kubakurikiranira iki gikorwa uko kiba kimeze hirya no hino mu Rwanda Walk To Remember yari yitabiriwe n’abayobozi b’igihugu batandukanye, aba Minisitri, Abadepite ndetse n’abayobozi b’ingabo z’igihugu ndetse n’abayobozi b’inzego z’ishinzwe Umutekano w’abaturage Polisi.

Urugendo rwatangiriye ku nteko nshingamategeko berekeza kuri Stade amahoro nkuko bisanzwe biba buri mwaka iteka Abanyarwanda bose cyane abatuye muri Kigali bahurira ku nteko bagakora urugendo berekeza kuri stade amahoro.

Iki gikorwa iteka usanga kiba cyateguwe neza haba mu byerekeranye n’umutekano ndetse no mubindi bikorwa byacyo,

Gusa ntawabura kunenga abantu baba bashinzwe itangazamakuru ndetse n’abanyamakuru baza muri icyo gikorwa nikenshi usanga abashinzwe ibinyamakuru n’abanyamakuru bafite ibinyamakuru bigomba gukurikirana iki gikorwa kuva ku nteko nshingamategeko ibindi binyamakuru ugasanga bihezwa.

Nkuko byagaragaye mukanya kashize ibitangazamakuru bigera kuri 4 byabujijwe kwinjira mu nteko nshingamategeko ngo ntabwo byemerewe kuba byakurikirana iki gikorwa mu nteko ahubwo uwari ushinzwe kureba abanyamakuru n’ibinyamakuru bikurikirana iki gikorwa yavuze ko yasabye abayobozi be ngo bareke abanyamakuru bose bajye gukurikina iki gikorwa ngo abayobozi be barabyanga.

Ariko yavugaga ko umuyobozi we wamubujije ari uwitwa STEPHANIE twanamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa yanga kwitaba telefoni ye ubwo bamwe bari babujijwe kwinjira munteko bahejejwe inyuma. Uyu mukobwa twamuhamagaye kenshi nyuma yitabye aravuga ngo mugende muri Stade niho mufotorera ngo aho ntabwo byemewe.

Gusa ibi ntacyo byahinduye kuri gahunda y’urugendo rwari rwateguwe dore ko rwanakozwe neza mu mahoro kugera kuri Stade Amahoro

DORE AMAFOTO UKO BYARI BYIFASHE UBWO BARI BATERANIYE INYUMA KU NTEKO NSHINGAMATEGEKO BITEGURA GUHANGURUKA>>>

Posted by Uwamahoro Claire na Alex Masha ku mafoto>>

46,945 total views, 10 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful