Templates by BIGtheme NET

Kanyombya yakiriye yesu nk’umwami n’umukiza we haciye iminsi mike yabatwije!! AMAFOTO>>

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi w’amafilime Kanyombya yabatijwe mu mazi nyuma y’iminsi micye yakiriye agakiza akitegurira Yesu Kristo. Kuri ubu Kanyombya ni umukristo mu itorero Rehoboth Pentecostal church ari naryo yakiriyemo agakiza.

Amakuru yizewe agera kuri Rwandapaparazzi.rw avuga ko Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya yabatijwe mu mazi menshi. twashatse kuvunaga na Kanyombya ngo tumubaze ku byo kubatizwa kwe, gusa ntibyadukundira kuko tutabashije kumubona kuri terefone ye igendanwa. Amakuru yo kubatizwa kwe yemejwe na Bishop Mugisha Gerald ukuriye itorero Kanyombya yabatirijwemo ari ryo Rehoboth Pentecostal church rikorera i Gikondo.

Bishop Mugisha Gerald umushumba mukuru wa Rehoboth Pentecostal church yabwiye itangazamakuru ko Kanyombya yabatijwe kuri pasika iheruka tariki 16 Mata 2017 ndetse akaba yarabatirijwe hamwe n’umugore we. Yakomeje avuga ko Kanyombya abatijwe nyuma y’amezi ane yakiriye agakiza dore ko ngo mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2017 ari bwo yakiriye agakiza, akamara amezi atatu ari ku gice yiga inyigisho z’umubatizo. Kugeza ubu ngo Kanyombya ni umukristo ufite ubuhamya bwiza kuko yamaze guhinduka akaba ari umwizerwa w’ukuri, akaba ari mu nzira igana mu ijuru nkuko Bishop Mugisha yabihamirije Ikinyamakuru Rwandapaparazzi.rw

Posted by Emery kuri Rwandapaparazzi.rw Kgli

15,330 total views, 20 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful