Templates by BIGtheme NET

Ibisasu byaturikiye ku modoka y’abakinnyi ba Dortmund, umwe arakomereka bituma idakina umukino yari ifite>>

Ibintu bitaramenyekana byaturitse ubugira gatatu hafi y’imodoka yavaga kuri hoteli y’ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage igana ku kibuga cyayo, bikomeretsa myugariro wayo Marc Bartra ubu akaba ari mu bitaro.

Ikintu kitaramenyekana cyaturikiye hafi ya bus yari itwaye abakinnyi ba Dortmund ku kibuga

Nk’uko Sky Sports yabitangaje, iki kibazo cyatumye umukino wari ugiye guhuza Borussia Dortmund na As Monaco yo mu Bufaransa muri ¼ cy’irushanwa rya UEFA Champions League uhita usubikwa, wimurirwa ejo ku wa Gatatu saa mbiri na 45.

Uyu mukino wagombaga kubera ku kibuga Signal Iduna Park cya Dortmund.

Itangazo polisi yo muri uwo mujyi rigira riti “Ibimaze kumenyekana ni uko ikirahuri cy’imodoka cyangiritse umuntu umwe agakomereka. Kugeza ubu ntabwo birashoboka ko tumenya ngo ni iki mu by’ukuri cyaturitse.”

Ikipe ya Dortmund yemeje ko Marc Bartra w’imyaka 26 yajyanwe mu bitaro nyuma yo gukomereka ku kuboko, ubu akaba ari kwitabwaho mu bitaro.

Bus ya Dortmund yangijwe n’icyo kintu, umwe mu bakinnyi arakomereka

Gusa ngo uku guturika ntabwo kwagize ingaruka ku bafana bari bageze mu kibuga, ari nayo mpamvu umukino wimuwe ugashyirwa hafi bishoboka.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

13,084 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful