Templates by BIGtheme NET

Hongeye Gutorwa Umugore Uhiga Abandi Ku isi mu kugira ubwiza ndetse n’ uburanga “REBA HANO AMAFOTO”

Umukinnyi wa filime Julia Robets uba muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika niwe watowe nk’ umugore uhiga abandi mu kugira ubwiza ndetse n’ uburanga kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2017.

Ikinyamakuru cya People nicyo cyatoye Julia Robets nk’ umugore w’ umwaka wa 2017 ahize bagenzi be bari bahatanye. Julia Roberts w’imyaka 49 yavutse taliki ya 28 Ukwakira 1967, akimara kumenya ko yatowe byamushimishije cyane ndetse mu kiganiro yagiranye n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru People yavuze ko akibyumva yishimye cyane ndetse ko byamukoze ku mutima.   Kuri uyu mwanya w’umugore mwiza kurusha abandi Julia Roberts asimbuye Jennifer Aniston watowe muri 2016.

Uyu mukinnyi wa filime yari yasimbuye Sandra Bullock watowe muri 2015, uyu na we yari yasimbuye Lupita Nyong’o wo muri 2014 ahanini kubera filime yatumye yamamara ku Isi yitwa ‘12 Years A Slave’.   Julia Roberts ni umugore w’ abana batatu yagiye akina mu mafilime menshi atandukanye ariko aza kumenyekana mu yitwa Pretty Woman yakinnyemo mu mwaka w’ 1990.

Hatowe umugore uhiga abandi mu bwiza ku Isi mu mwaka wa 2017 - Amafoto

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

12,343 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful