Templates by BIGtheme NET

Dore amwe mu mayeri wakoresha akagufasha kwiyegurira umutima w’umukobwa wari warananiranye:REBA HANO>>

Hari abasore benshi usanga bakunda abakobwa bumva bujuje ibisabwa ku buryo bumva babyemeye bahita banashyingiranwa,ariko kubera ubwoba cyangwa izindi mpamvu zitandukanye bakitinya cyangwa ntibasobanukirwe inzira banyuramo ngo bigarurire imitima yabo, nyamara nta bintu bihambaye bagakoze ngo bibafungurire inzira,ahubwo icyo bagomba gukora ari ugutinyuka bagakurikiza izi nama Imirasire.com yabakusanyirije.

Niba wifuza kubona inzozi zawe ziba impamo, ibyo wifuje kuva cyera bikakugirirwaho, ukabona umukunzi w’ukuri wifuje, ukeneye kumenya byinshi.

Abasore benshi baba bifitemo akantu k’ubwoba no kubikomeza iyo ari umukobwa w’inzozi zabo,bakarushaho kwiheba kubera ukuntu baba baragerageje gushaka uwo mukobwa ariko ntibamubone bigahora bibababaza kwibana murugo rwa bonyine.

Mu gutereta umukobwa, kumureba gusa ntakamaro kanini bigira, nk’uko namwe mubyibonera ibikorwa uzakorera uwo mukobwa n’abantu muri rusange nibyo bizaguha umusaruro.

Kugira ngo ibintu byorohe cyane kuri wowe ugomba kwiga neza ibi bintu bitatu tugiye kukubwira hano ku buryo byakorohera gutereta no kwigarurira umukobwa w’indoto zawe.

1.Niba wifitiye ikizere muri wowe, ubigaragaze uhereye ku myambaro n’uko witwara

Rero ntutegereze abandi bantu kugira ngo bakwerekere uko ugomba kwambara neza ukaberwa. Aho uri hose jya uhora wambaye neza kandi ufite isuku bizakugeza kure.

Ugomba kumenya ko utagomba kwambara ibihenze nk’ibyabandi bakire bakurenze, ahubwo ukeneye ibituma utandukana n’abandi. Ugomba kumenya ko isomo rya mbere ari ukwigaragaza kandi ukagaragara neza.

2.Gukurura amaso y’abakobwa.

Umugambi wawe ni kwigaragaza aho uri hose kugirango abakobwa bakurebe aho kureba abandi basore bakwegereye. Mu basore benshi baba bakwegereye cyangwa mubo muri kumwe, ugomba kuba ufite ikintu cyawe cy’umwihariko kigutandukanya n’abandi.

Uti wakora iki? Biroroshye biragusaba guherekezwa n’ abakobwa ahantu hose ugiye kuko biragufasha iyo unafite inshuti zawe z’abahungu mugendana nazo zikeneye abakunzi.

Iyo uri kumwe nabo agaciro kawe kariyongera cyane kandi abakobwa bazagufata nk’umugabo ubakurura kandi bumve ko uri uwo kwizerwa kuko n’ abakobwa mugendana baba bakwizeye.

Ibi bizakurura umukobwa w’inzozi zawe, atangire akwiyumvemo atangire anabaririze ibikwerekeyeho.

3.Shakisha inzira yamugeraho

Kwiyegereza abakobwa bigomba kuba biri mu buzima bwawe bwa buri munsi, basekere musabane kandi gerageza kuganiriza abakobwa bose beza muziranye, ushakisha ahantu akunda kuba ari cyangwa aho akorera, ujye uhigenza batangire bakumenye, nawe utangire ujye umuganiriza

Numara kuba wamugezeho mwiyegereze kandi wiyegereze n’abandi bakobwa b’inshuti ze n’abo bagendana, uzahitemo uwo wifuza ukwitayeho umugire inshuti isanzwe.

4.Gushaka icyo muhuriyeho

Aho ngaho uzaba ukeneye ikindi kintu gikurura abakobwa bita « guhuza » . Iki kintu kizagufasha kwihutisha ibintu kugira ngo
umukobwa w’inzozi zawe atandukane n’abandi maze agukunde bizira uburyarya.

Ibanga ririmo hano ni gushaka ikintu muhuriyeho kikabahuza kandi ukabikora mugihe kitarambiranye uhereye ku nshuro ya mbere umuganirije.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

31,220 total views, 40 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful