Templates by BIGtheme NET

Abishe wa mubyeyi Iribagiza Christine bafashwe, umwe ati ’nifuzaga kwica abantu 1000!!!!!!! AMAFOTO NI NKURU>>>

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2017, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bishe umubyeyi witwa Iribagiza Christine wari utuye mu murenge wa Niboyi hafi y’ahitwa kuri Duhamic Adri mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, bakica n’umuzamu witwa Mazimpaka Fabrice wari ucunze umutekano i Kagugu, bagahita biba n’ibikoresho yari acungiye umutekano.

Iribagiza Christine w’imyaka 58 y’amavuko yishwe tariki 13 Mata 2017 ndetse icyo gihe umuzamu we witwa Fidel nawe bamusize bazi ko bamwishe dore ko n’ababikoze babyivugira, naho Mazimpaka Fabrice we yamwishe tariki 24 Mata. Aba bombi bishwe n’itsinda ry’abagizi ba nabi bayobowe na Majyambere Bertin na Hatungineza Hassan.

Nk’uko babyiyemereye mu buhamya bwabo batangiye kuri Polisi imbere y’abanyamakuru, Majyambere Bertin yari amaze igihe afunguwe kuko yari amaze imyaka 10 muri gereza azira icyaha cyo kwica murumuna we, nyuma yo gufungurwa akaba ngo yarasanze ibintu byose byarahindutse n’imitungo ye yarariwe, hanyuma yiyemeza ko azajya yica umuntu wese bagiranye ikibazo. Icyakoze Iribagiza Christine na Mazimpaka Fabrice bo avuga ko babishe bashaka kubambura amafaranga.

Abavugwaho kugira uruhare rukomeye muri ubwo bwicanyi

Uyu Majyambere Bertin yatangaga ubuhamya bw’amabi yakoze ashize amanga, kuko atatinye kuvuga ko yatawe muri yombi yari afite gahunda yo kwica abantu byibuze 1000, ndetse arenzaho ati: “No kuri uyu munsi hari uwo nari narapanze ko nagombaga kwica”

Hanyuma uyu Hatungineza Hassan, nawe yari yarafungiwe ubujura ndetse aho muri gereza ninaho yamenyaniye na Majyambere Bertin maze batangira gupanga iyo migambi mibisha yo kujya biba abantu bakabambura ubuzima. Iyo mipangu batangiye kuyipangira muri gereza ubwo bendaga gufungurwa.


Majyambere Bertin uvuga ko abantu 3 yishe badahagije ko ahubwo yagombaga kwica 1000

Aba bagabo babiri bari kumwe n’itsinda ry’abandi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri ubu bugizi bwa nabi, barimo umugore wa Hassan witwa Mushimiyimana Grace ndetse n’umumotari umwe watwaye Bertin ubwo yavaga gukora aya mahano.

Mu Kiganiro yahaye abanyamakuru mu magambo ateye ubwoba Majyambere yavuze ko yishe murumunawe ubwo barimo basangira inzoga maze ngo baza guserera uyu murumuna we amubwira nabi, nibwo yahise afata umugambi wo kumwica aza no kubikora muri uwo mugoroba.

Abafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’abantu batandukanye mu mujyi wa Kigali

Majyambere Bertin yavuze ko yafunguwe tariki 9 Mata ubwo yari asoje igihano yari yarakatiwe nyuma yo kwica murumuna we, gusa nyuma y’iminsi 4 gusa nibwo yahise yica Iribagiza ibintu bigaragaza ko umugambi wose yawucuriye muri gereza.

Posted by Alex Masha kuri Rwandapaparazzi.rw Kgli

115,615 total views, 100 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful