Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ubuzima bwa Joseph Kony urwanya leta ya Uganda bugeze habi:INKURU>>

Ingabo zitavuga rumwe na leta ya Uganda za Lord’s Resistance Army zatangaje ko umuyobozi wazo Joseph kony ubuzima bwe butameze neza kubera indwara y’igifu ishobora no kumutwara ubuzima bidatinze.

IBi byatangajwe n’umugaba w’izi nyeshyamba  Sergeant Maj Peter Labeja Kidega mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yavuganaga n’ingabo za  UPDF mu gace ka Gulu mu kiganiro batanze ku burenganzira bw’umwana mu muryango.

Uyu muvugizi w’igisirikare cya Uganda yavuze ko Joseph Kony arwaye ahantu habi kuko ari indwara yamufashe ku gace gato  gahuza igifu n’ubura bityo gukira bikaba bisaba izindi mbaraga.

 

Inkuru dukesha dailymonitor yo muri Uganda, uyu muyobozi yavuze ko hari ubutumwa uyu mukuru w’ingabo za LRA zibanze cyane muri Repubulika ya centrafrica yoherereje zimwe mu ngabo ze ziri i Darfur buvuga ko ubuzima bwe butameze neza kubera indwara y’igifu guhera mu mpera z’umwaka washize.

Joseph kony urembye bikabije

Joseph kony urembye bikabije

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda wo muri diviziyo ya kane, Lt. Hassan Ahmad Kato yatangaje ko biteguye kwakira Joseph Kony n’ingabo ze baramutse bagarutse mu gihugu ariko Joseph kony yamara gukira akaba yakurikiranwa n’ubutabera abandi bakabareka.

Yagize ati”twakurikirana Joseph kony ku byaha akurikiranwaho byo kugirira nabi abasivile abandi tukabareka.”

Joseph Kony ni umwe mu bashakishwa cyane n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC ku byaha ashinjwa byo guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu byiganjemo ibyo yakoreye mu majyaruguru ya leta ya Uganda guhera mu myaka yashize.

Guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Kony yatangiye gutakaza imbaraga zo kwita ku basirikare. Ibi bikaba byaratewe n’itabwa muri yombi rya Dominic Ongwen mu mwaka washize wanitabye urukiko rwa ICC, wahoze ari umusirikare ukomeye muri uriya mutwe, kuko kuva yawuvamo uyu mutwe wabaye nk’ucitsemo ibice bibiri.

Mu Gushyingo 2014 abasirikare 9 bo muri uyu mutwe bayobowe na Michael Ongwen bagerageje gucika ngo basubire mu ngabo za Uganda ariko Ongwen birangira asigaye ku mabwiriza ya Kony. Kony nibwo yaje gutegeka ko bahana Ongwen kubera umugambi yari yacuze wo gucikana na bagenzi be nyuma na we aza kumucika ari na bwo yahitaga atabwa muri yombi.

 

Mu myaka yashize, nibwo ingabo za Uganda zitewe ingabo mu bitugu n’iz’Amerika zagiye muri repubulika ya Centrafrika guhanganao n’uyu mutwe ariko na nubu rukaba rugeretse kuko batarabasha kuzitsimburayo.

Amakuru avuga ko izi ngabo za Uganda zifatanyije n’izo muri Amerika zabashije kgerageza guhashya aba barwanyi, aho kuri ubu habarurwa abarwanyi basaga 150 mu gihe muri 2010 habarurwaga abasaga 400.

Posted by Kawera Ronald kuri Rwandapaparazzi.rw UG

81,922 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful