Templates by BIGtheme NET

Uyu Niwo Muhanda Wambere Ku Isi Uteye Ubwoba Ufite Amakorosi 24 Umwaka Ushobora Gushira na Modoka Ikandagiyemo “REBA HANO”

Umuhanda w’ibirometero bine uherereye mu Majyepfo y’u Bushinwa ufite amakorosi 24 ateye ubwoba yatumye ibinyabiziga bitakiwunyuramo usibye abakerarugendo nabo bake cyane bakoresha moto gusa.

Uyu muhanda hari igihe wakoreshwaga cyane, by’umwihariko mu Ntambara ya Kabiri y’Isi ubwo amakamyo ya gisirikare yajyaga awunyuramo buri kwezi apakiye toni zisaga 15000 z’ibyabaga bishyiriwe abasirikare mu Mujyi wiswe uw’intambara wa Chongqing.

CNN yanditse iyi nkuru ivuga ko uyu muhanda wanacagamo abantu babaga bahunga ingabo z’Abayapani.

Undi muhanda mushya wubatswe, watangiye gukoreshwa mu 1954

Nyuma y’Intambara y’Isi n’intsinzi y’amatwara ya gikomunisiti y’Abashinwa, uwo muhanda wabaye nk’uwibagiranye mu maso y’abahanga mu by’amateka, ndetse mu 1954 hakozwe undi muhanda ufite amakorosi make wasimbuye uwari usanzweho.

Abatari bake bakunze kwibaza aho wahoze bamwe batekerezaga ko uwo muhanda wari mu Majyaruguru ya Myanmar cyangwa mu Ntara ya Yunnan.

yi foto yakoreshejwe cyane n’ibinyamakuru byo muri Amerika

Umuhanga mu by’amateka ukomoka mu Bushinwa uba mu Mujyi wa Yunnan, Ge Shuya, atangaza ko uwo muhanda wari uherereye hafi y’Umujyi wa Qinglong mu 1995.

Umusaza w’imyaka 75 w’umuhinzi witwa Yang Xuekun wo muri ako gace avuga ko uwo waje kuba akayira k’ubusamo k’abanyamaguru.

Yavuze ko waje gutwarwa n’imvura mu 1970 gusa uza kongera kubakwa. Avuga ko awifashisha ajya mu misozi gushaka ibyo kurya by’ingurube ze.

Abanyamateka bavuga ko no mu bihe by’intambara, amakamyo yabaga atwaye abantu yahanyuraga bigoranye, kuko ngo rwari urugendo rugoranye cyane mu mezi y’ubukonje.

Yang Xuekun, umwe mu bahinzi bagikoresha uyu muhanda ajya mu misozi ya kure

Uwahoze ari umusemuzi wa Batayo ya 1880 y’Abanyamerika, Lin Kongxun, yatangaje ko mu 2002 kuhanyura byari bigoye kuko ngo amakamyo menshi yaribirinduraga.

Yagize ati “N’ubwo abashoferi b’Abanyamerika babaga ari abahanga ku rugero rungana iki, bahanyuraga basenga Imana.”

Umujyi wa Qinglong wamenyekanye cyane mu gihe cy’intambara nka Annan, abayobozi bawo bashaka ko uwo muhanda wakurura ba mukerarugendo bitewe n’amateka yawo yihariye.

Emmy@Rwandapaparazzi.rw

29,830 total views, 10 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful