Templates by BIGtheme NET

Umukobwa Yarashwe Amaze Kuzingira Umukunzi we Mu Ivarisi Amucikishije Gereza “REBA HANO”

Umukobwa w’imyaka 25 witwa Antonieta Saouda yafashwe ubwo yagerageza gutorokana umukunzi we muri gereza yo muri Venezuella amutwaye mu ivarisi.

Ibi uyu mukobwa yabikoreye muri gereza yitwa Antonio Anzoategui yo muri Venezuela ubwo yari yajyanye n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 6 gusura umukunzi we Ibrain Jose Vargas Garcia uhafungiye.

Umugambi wo gutorokana umukunzi we waje gupfuba ubwo, Antonieta yasohokaga akurura ivarisi iremereye maze abacungagereza bakamusaba kureba ikiyirimo ari nabwo basanzemo uyu musore yizingazingiyemo.

Uyu mugabo Garcia yahise asubuzwa muri gereza yari ari gukoreramo igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha cyo kwiba imodoka yakoze,uyu mukunzi we nawe arafungwa maze umwana wabo ajyanwa mu bigi birera abana badafite ababitaho.

Nta gihe kinini gishize nabwo umugore afashwe atwaye umusore w’imyaka 19 mu gikapu ubwo yashakaga kumujyana ku mubane w’Uburayi.

Emmy@Rwandapaparazzi.rw

24,203 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful