Templates by BIGtheme NET

UGANDA: Amafaranga yatanzwe nka ruswa ku Mana yaburiwe irengero umunsi w’urubanza utaragera “INKURU”

Charles Obang yasabye umuryango we ko namara gupfa, mu isanduka azashyingurwamo bagomba gushyiramo amafaranga azaha Imana nka ruswa ku munsi w’urubanza.

Charles Obang yitabye Imana kuwa 17 Ukuboza 2016, akaba yarashyinguwe mu minsi ya Noheli, nkuko yari yabisabye umuryango we ko wazamuhambana amafaranga azatanga nka ruswa ku Mana, kugira ngo imubabarire ibyaha yakoze akiri mu buzima bwo kuri iyi si, barayakusanije gusa ubu ayo mafaranga yaburiwe irengero.

Umugore wa nyakwigendera, Margret Obang yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo guhabwa itegeko n’umugabo we ryo kumuhambana akayabo ka Shs agera kuri miliyoni 20, we nta bushobozi yari afite bwo kuvuguruza ikifuzo cy’umugabo we, kuko n’umuryango w’uyu mugabo wari uzi iby’amasezerano y’uyu Mugabo  na mbere yo kuva kuri iyi si.

Kuri uyu munsi ni bwo bagiye kureba aho amafaranga yari abitse basanga isanduka irimo ubusa, nyuma yo gusanga amafaranga yibwe, umuvandimwe wa nyakwigendera niwe uri gushyirwa mu majwi ibintu we ahakana yivuye inyuma. Niba koko atariwe wayibye niba ari Imana bayajyaniye yayatwaye ntawamenya.

Charles Obang yabaye umuyobozi muri Ministry of Public Service mu gihugu cya uganda kuva 2006 kugeza 2016 ari nabwo yitabye Imana, uyu mugabo yashyinguwe mu isanduka ibarirwa muri Shs 20m. Imyemerere iragwira reka dutegereze ahari tuzamenya irengero ryayo.

 

Posted by @Ezechielrwandapaparazzi.rw

8,700 total views, 10 views today

About Byiringiro Ezechiel

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful