Templates by BIGtheme NET

Ubushakashatsi bugaragaza uburyo imibonano ishobora gutuma umuntu aramba>>

Inararibonye zatangaje impamvu gukunda bibabaza, ukuntu gukora imibonano mpuzabitsina ishobora gutuma umuntu aramba hamwe n’impamvu ari byiza gusomana.

Inkuru ya dailymail.co.uk ivuga ko hari imisemburo  yitwa Oxytocin umubiri ukora  iyo umuntu asohoye  mu gihe yari ari gukora imibonano, iyi misemburo ikaba ituma abantu batangira kwizerana, ariko na none iyo misemburo ikaba ari nayo ituma umuntu ababara iyo urukundo rwabo rutarambye.

Inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere Dr Arun Ghosh avuga  ko gusomana bituma imisemburo y’ibyishimo yiyongera mu mubiri kandi bigatuma abantu bari gukora imibonano bishimirana cyane.

Gukora imibonano bishobora gutuma umuntu atarwara indwara z’umutima, indwara yo mu mutwe yitwa dementhia hamwe n’indwara y’amagufa yitwa  osteoporosis.

Gukora imibonano  bishobora kongerera umuntu ubushobozi bwo kuba yareba neza mu gihe yoroheje amaso, igikanu hamwe n’intugu.

Inyigo nyinshi zikaba ngo zigaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina ari byiza ku buzima bw’umuntu. Dr Arun Ghosh yavuze ko imisemburo ya Oxytocin ituma umuntu yirekura maze agatangira kwizera n’abandi bantu.

Imibonano ituma abantu biyumvanamo

Iyi misemburo na none ituma abantu bakorana imibonano biyumvanamo,bagatangira kugirirana imbabazi.

Dr Arun Ghosh akomeza avuga ko abagore iyo bakoze imibonano aribo iyi misemburo yiyongera ari myinshi kurusha abagabo, impamvu yabyo ikaba itaramenyekana neza. Ibi bikaba bisobanura ko abagore aribo bahita bakunda cyane umuntu bakoranye imibonano kurusha abagabo, kandi na none akaba ari nabo bababara cyane iyo umubano wabo ujemo ibibazo.

Abagabo ku rundi ruhande aho kugira ngo iyi misemburo itume biyumvamo cyangwa bakunda uwo bakoranye imibonano cyane, ahubwo bo ituma bagira ibyishimo gusa.

Ituma abantu batarwa indwara yo zo bwonko

Abantu benshi bazi ko uko umuntu akura ari na ko ubwonko nabwo busaza. Bikaba bivugwa ko iyo umuntu ageze mu myaka 35 atakaza  uturemangingo(Cells) 7.000 tw’ubwonko ku munsi. Gukora imibonano buri munsi bikaba bituma hirema utundi turemangingo two mu bwonko dushya.

Ibi bikaba bisobanura ko uko umuntu akora imibonano kenshi ari nako n’uturemangingo twirema ari twinshi maze indwara zijyanye n’ubwonko ukaba araziganje.

Imibonano irinda kurwara indwara z’umutima

Dr Arun Ghosh akomeza avuga ko imibonano irinda abantu kurwara indwara zijyanye n’umutima. Inyigo yakozwe n’abanyeshuri ba kaminuza ya Queen basanze ko gukora imibonano mpuzabitsina gatatu mu cyumweru bigabanya ibyago byo kuba umuntu yarwara indwara y’umutima.

Indi nyigo yakorewe muri Isiraheri yagaragaje ko abagore bageze ku musozo w’ibyishimo byabo mu gihe cy’imibonano, nibura kabiri mu cyumweru baba bafite amahirwe menshi yo kutarwara umutima.

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abakundana Dr Lisa Turner yagize ati “ Ikintu kigaragara ni uko abagore benshi barwara umutima baba bafite ikibazo cyo kubabara birenze urugero cyangwa badatuje muri bo.(Depression)”

Imibonano ituma amagufa agira ubuzima bwiza

Inyigo yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagaragaje ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina buri cyumweru baramaze gucura(Batakibyara), imisemburo ya Oestrogen yabo yikuba kabiri kuyo bari basanganywe.

Iyi misemburo ya Oestrogen ikaba ifite ubushobozi bwo gutuma amagufa y’umuntu ahora akomeye kandi afite ubuzima bwiza, kuko ngo byagaragaye ko  iyo abagore bageze mu gihe cyo gucura iyi misemburo ya Oestrogen igabanuka maze bakarwara indwara y’amagufa yitwa Osteoporosis.

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw Bujumbura

26,970 total views, 20 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful