Templates by BIGtheme NET

Shadia Mahirwe yemeje ko yakoranaga ubutinganyi n’umutoza Grace Nyinawumuntu:INKURU>>

Umutoza Grace Nyinawumuntu wamenyekanye cyane nk’umutoza wa AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu y’abagore, yandagajwe n’umwe mu bakinnyi yatozaga, Uwamahirwe Shadia, wamushinjije ibikorwa by’ubutinganyi ndetse banakoranaga uko ari babiri. Ibi bikaba bibaye mu gihe iki kibazo cyakunze kuvugwa ariko nyir’ubwite akabihakana ndetse akaba mu 2015 yaranageze aho arega imwe mu maradiyo yatangaje aya makuru.

Ubwo uyu mukobwa yari muri studio za Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Uwamahirwe Shadia, wigeze no kuba umukinnyi mwiza w’umugore w’umwaka mu 2013, yavuze byose bijyanye n’umubano we na Grace, avuga uko bakundanye kugeza ubwo yabaga atari kumwe nawe agahangayika, nk’aho yatanze urugero rw’igihe Grace yajyaga mu Budage mu mahugurwa akamusiga agasigarana agahinda kamwe katumaga yirirwa arira na nyina yamubaza icyimuriza akavuga ko ashaka coach we.

Ari iwabo ku Gisenyi, nyuma yo kubona umwana we ahora arizwa no kuba atabona umutoza we, ngo nyina yageze aho aramubaza ati: “Ariko se coach nanjye ukunda nde?”, undi mu gusubiza nawe atanyuze ku ruhande ati: “Nkunda coach”. Umubyeyi ati: “Ndi mama wawe ushaka coach?” Undi ati: “Nshaka coach”.

Ibi byose ngo yabivugaga arira kuko ngo yumvaga ashaka coach ku buryo no kwiyahura yumvaga yakwiyahura kubera kumubura.

Yavuze ko kubera kurira cyane byamuviriyemo gusarara, aho yavuze ko mbere ya 2008 yavugaga neza ariko nyuma y’icyo gihe kubera kurira akaba yarasaraye.

Aho Grace yagarukiye yarishimye ndetse barabana, mu 2009 aza kumujyana ku ishuri muri internat muri ESSA Nyarugunga ahigaga abakinnyi ba AS Kigali ariko mbere yaho umwana akumva atazashobora kuba kure ye, aho yamubajije ukuntu azabaho batari kumwe.

Mu 2009 Grace Nyinawumuntu yashatse umugabo Shadia avuga ko bari bakundanye amezi 2, ariko ngo akaba yarabikoze mu rwego rwo kwicyiza abantu kuko uwo mugabo yakoraga I Cyangugu  agataha muri week end, kandi mu gihe adahari akaba yararanaga na Grace akajya mu kindi cyumba umugabo yaje.

 

Uyu mwana yaje kugeraho avuga uko Grace yagiye amushuka akamukuramo amafaranga mu buryo butandukanye harimo no kuba mu 2012 yaratangiye kubaka (Grace)nawe akajya yitanga akamuha ku mafaranga.

Posted by Janvier Romeo kuri Rwandapaparazzi.rw Kigali

77,591 total views, 0 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful