Templates by BIGtheme NET

Real Madrid na Christiano Ronaldo bongeye guca uduhigo baca kuri bakeba “INKURU N’AMAFOTO”

Mumukino wahuje ikipe ya Real Madrid na Granada kumugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, ubwo bayitsindaga ibitego bitanu byose kubusa, ntibatahanye amanota atatu gusa ahubwo baciye n’uduhigo tugiye dutandukanye haba ku ikipe ndetse no kumukinnyin kugiti cye.

Uyu mukino Real Madrid itozwa na Zinedine Zidane yakinaga ni uwa 39, imaze idatsindwa aka gahigo kakaba kari gafitwe n’ikipe ya FC Barcelona bivuze ko nitsinda umukino utaha bazahuramo na Sevilla FC uzaba ubaye umukino wa 40 batazi icyitwa intsinzwi bakaba bazaba babaye iki yambere muri La Liga (Shampiona) ya Espanye imaze imikino myinshi idatsindwa.

Kuri Christiano Ronaldo nawe wabonye igitego kimwe muri ibyo bitego 5, agahita yuzuza igitego cye cya 271 kuva aho agereye i Madrid avuye I Manchester, iki gitego cyahise kimugira umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi Shampiona dore ko yanganyaga na Messi ukinira Barcelona kubitego 270, bikaba byumvikana ko yamurushije igitego 1.

Aha Ronardo yishimiraga igitego cyaciye agahigo

Aha ni nyuma y’umukino. Nawe wahita wibwira impamvu bari bishimye cyane

Si utu duhigo gusa tweshejwe kuri uyu mukino ahubwo hari n’akandi kagaragaye ko kuba aricyo kibuga cyambere gihuriweho n’abagabo benshi batwaye igihembo cya Ballon d’Or, aka karasekeje kandi karanashimishije. irebere uko byari byifashe nyuma y’uko umukino urangiye bamanutse baza kwifatira amafoto kukibuga.

Mbese ubu siwakwibaza hano icyo Zidane yabwiraga Gifaru (Ronaldo-Luis Nazario da Rima)

Aba bagabo bose ureba kuri iyi foto bari kumwe na Ronaldo wari wabaye Captain kuri uyu mukino bose batwaye Ballon d’Or. Ubu hano hari ballon d’Or icumi.

 

Posted by @Ezechielrwandapaparazzi.rw-Musanze

27,663 total views, 70 views today

About Byiringiro Ezechiel

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful