Templates by BIGtheme NET

Platini Wo Muri Dream Boyz Bamutwaye Umukunzi we Diane , Dore Uwo Barikumwe Mu rukundo Ubu “AMAFOTO”

Umuririmbyi Platini ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys kuri ubu ashobora kuba yamaze gutandukana n’ umukunzi we Diane bari bamaranye igihe kitari gito aho byavugwaga ko bari no mu myiteguro y’ ubukwe.

Mu mwaka wa 2013 nibwo umuhanzi Platini yatandukanye na Rozy nyuma yaho abaho acecetse atagaragaza uko ahagaze mu rukundo gusa mu ntangiro za 2015 nibwo uyu muhanzi yaje kubyemeza neza avugako yabonye undi mukunzi mushya ariwe Diane.

Uku gushwana kwa Platini na Diane bije nyuma yaho atahiye ubukwe bwa Clement nawe agasigirwa urufunguzo rumukebura ngo nawe akore ubukwe ave mu busiribateri. Imwe muri gihamya yerekana itandukana rya Platini na Diane nuko aba bombi basibye amafoto yabo bari kumwe yarari ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Tumwe Mu Tugambo Tw’ urukundo yajyaga Amwita Kuri Instagram

Kuri Instgarm y’ umukunzi wa Platini kuri ubu urebyeho urasanga uyu mukobwa yasibye amafoto yose arikumwe na Platini. Nyuma yo gusiba ayo mafoto yaje gusyiraho ifoto yerekana undi musore wamutwaye umutima iherekejwe n’ ijambo rivuga ngo niwe byishimo byanjye.

Diane aho atakiye uwo musore umuha ibyishimo, uwo musore nawe yanze kuripfana yandikaho amagambo aryoshye asa nkuwemeza ko bakundana yagize ati “ Ndagukunda cyane kuruta byose buryohe bwanjye”.

Uyu Musore Kurubu Niwe Uri Gutungwa Agatoki Ko Ariwe uri Kumwe na Diane Murukundo

Bamwe mu bakurikirana Diane kuri Instagram baboneyeho ku mubanza niba yaratandukanye na Platini nubwo we ntacyo arabasubiza, abandi nabo bakerekana amarangamutima yabo bakavuga ko bishimiye umukunzi mushya wa Diane.

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

126,750 total views, 50 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful