Templates by BIGtheme NET

Peresida Balack Obama yasutse Amarira Imbere y’ Abanyacyubahiro Ubwo Yasezeraga Bwanyuma “REBA HANO”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Hussein Obama, yaraye avuze ijambo rye rya nyuma nk’Umukuru w’iki gihugu ashimira abamufashije mu myaka umunani ayobora ariko kwihangana biza kumunanira araturika ararira.

Obama ni umwe mu banyapolitiki bake isi yagize mu mwaka ishize bari bazwiho gukoresha imvugo yihariye mu kumvikanisha ibitekerezo. Benshi bavuga ko atandukanye n’abandi bose bayoboye iki gihugu usibye kuba yaraciye agahigo ko kuba afite inkomoko muri Afurika, yaranzwe no gusabana mu gihe cyose yamaze muri White House.

Mu minsi icyenda gusa, azaba yitwa uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko agomba gusimburwa na Donald John Trump uzarahirira uyu mwanya kuwa 20 Mutarama 2017.

Ijambo risoza manda ze ebyiri, Perezida Obama yarivugiye mu Mujyi wa Chicago aho yatsindiye amatora ubugira kabiri. Yashimye byimazeyo umugore we Michelle Obama avuga ko yamubereye icyitegererezo ndetse akanakibera igihugu cyose. Ayo magambo yatumye asabwa n’amarangamutima maze araturiika ararira.

Michelle Obama n’umukobwa wabo Malia, nabo basazwe n’amarangamutima bararira.

Perezida Obama yananiwe kwihangana araturika ararira

Umugore we n’umwana nabo barize

Urukundo ni rwose kuri Obama na Michelle

Visi Perezida Joe Biden nawe byari uko

Biden na Obama bishimiye imyaka bamaze bayobora Amerika

Bari muri ibi birori batari kumwe n’umukobwa wabo muto, Sasha, kuko ari mu bizamini. Hari Malia gusa
Emmy@Rwandapaparazzi.rw

12,317 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful