Templates by BIGtheme NET

Nyampinga wa mbere w’u Burundi byamenyekanye ko yitabye Imana nyuma y’amezi abiri apfuye:INKURU>>

Counary Sow watorewe kuba Nyampinga w’u Burundi mu irushanwa ry’ubwiza ryabaye bwa mbere muri iki gihugu mu 1998, yitabye Imana.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye by’i Burundi avuga ko ] Sow yapfuye mu ntangiriro z’Ukwakira muri 2016, abo mu muryango we babimenye mu ntangiriro za 2017 hashize amezi abiri.

Hari hashize imyaka irenga 10 Counary Sow atuye wa Bwongereza aho yerekeje ahunze. Mu Bwongereza Miss Counary Sow yabaga mu Mujyi Oxford uherereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo y’iki gihugu. Bivugwa ko uyu wabaye Nyampinga bwa mbere mu Burundi yishwe n’umunaniro ukaije.

Miss Counary Sow yahunze u Burundi mu 2001 nyuma y’imyaka itatu atowe. Nyuma yo kugera mu Bwongereza yakunze kwibanda ku bikorwa bijyanye n’iby’ubugiraneza.

Urupfu rwa Sow rumenyekanye nyuma y’amezi ane hongeye kuba irushanwa ry’ubwiza rya Miss Burundi. Uwitwa Ingabire Ange Bernice niwe watorewe kuba Miss Burundi 2016/2017 asimbuye kuri uyu mwanya Melodie Mbonayo wambitswe ikamba mu 2012.

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw Bujumbura

19,959 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful