Templates by BIGtheme NET

Nkore iki ko gutinya gukora imibonano mpuzabitsina cyane bigiye kumaraho abasore “INAMA”

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 yatwandikiye agisha inama abasomyi b’urubuga rwacu yagize ikibazo cyo kubengwa(kwangwa) n’abahungu bagiye bakundana kubera kwanga gukorana nabo imibonano mpuzabitsina bitewe n’ukuntu ayitinya cyane.

 

Yagize ati ” Ndi umukobwa w’imyaka 25 ndacyari isugi sinzi gukora imibonano mpuzabitsina uko bisa. Nkiri nko mu kigero cy’imyaka 16 abakobwa bamwe bajyaga baganira ukuntu gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere bibabaza cyane ku buryo nta kindi wumva ku bwinshi usibye ububabare.

Ibi byaje gutuma ntinya gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo bukabije ! umuhungu twakundanye bwa mbere yansabye ko turyamana ndamuhakanira akajya ahora abinyingingira ndamwangira birangira yigendeye kandi numvaga mukunze cyane ku buryo no kutabikora nta kindi natinye cyane uretse ububabare bubamo. N’abandi ni uko byagiye bigenda.

Kuri ubu umusore dukundanye ni uwa gatandatu ndetse ibyanjye nawe bigeze kure , namweretse umuryango uramushima,Ibiganiro by’ukuntu twazakora ubukwe bigeze kure, nta kibazo kiri hagati yanjye nawe numva mukunze bihagije ku buryo ntiteguye kuba nakumva icyadutandukanya. Ikibabaje ni uko nawe yansabye ko turyamana !

Nabuze icyo nakora, ndi gutekereza ko nimuhakanira nawe ashobora kugenda nk’uko abamubanjirije bagiye, gusa ku rundi ruhande nkumva nifitemo intinyi nyinshi yo gukora imibonano mpuzabitsina mungire inama bavandi nabuze icyo nakora pe

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

38,450 total views, 20 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful