Templates by BIGtheme NET

Nafashe umusore dukundana ari gusambana tubura icyumweru ngo tubane, mbigenze nte?

Nakundanye n’umusore habura icyumweru ngo dukore ubukwe mufata ari gusambana n’umukobwa w’inshuti yanjye magara, mubajije icyabimuteye ambwira ko kwihangana byari byamunaniye ko kandi nta bindi bisobanuro afite.

 

Umukunzi utarashatse ko tumuvuga amazina, yatwandikiye ari mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’amajyepfo, agisha inama y’icyo yakora nyuma yo gufata uwo bari bagiye kurushinga  ari kumuca inyuma.

Mu ibaruwa ndende yatwandikiye yagize ati,”Bakunzi b’uru rubuga tuvomaho ubumenyi, mbandikiye iyi baruwa kugira ngo mumfashe kumenya icyo nakora kuko njye byandenze; nakundanye n’umusore imyaka ine (4), twarakundanaga pe! nta kintu na kimwe numvaga ko cyadutanya kubera ukuntu namwizeraga ndetse n’urukundo yanyerekaga byatumaga ntashidikanya ko ankunda by’ukuri.

Kubera igihe twari tumaranye n’umushinga w’ubukwe twari dufitanye, nahisemo kunyura iwe mvuye ku kazi mutunguye ngo menye uko amerewe naho imyiteguro y’ubukwe bwacu igeze, gusa nkihagera nakubiswe n’inkuba ubwo nakomangaga nkakingurirwa n’umukobwa w’inshuti yanjye akenyeye kimwe mu bitenge uyu musore yari yaranguriye.

Agahinda karanyishe ntekereje ko atarigera na rimwe ansaba ko twaryamana mu myaka ine tumaranye numva agahinda kanyishe birenze, nagerageje kumubaza icyabimuteye kuko ntari nsanzwe mbimuziho  ambwira ko yari yananiwe kwihangana kandi ko nta bundi busobanuro burenze afite.

Uwo munsi twararakaranije cyane ndetse twemeranya ko ubukwe twabwigiza imbere kuko numvaga mfite agahinda ndetse nta n’umutima wo kubyakira mfite, kuva icyo gihe kugeza n’ubu ntiturongera kuvugana kuko ampamagara nkabura imbaraga zo kumwitaba, ndabinginze mungire inama.”

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

37,680 total views, 20 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful