Templates by BIGtheme NET

MU BUHINDE: Umugabo w’ikirangirire muri Cinema z’ibihinde yitabye Imana

Umugabo w’icyitegererezo muri cinema zo mugihu cy’ubuhinde Om Puri (Indian cinema) wari ubimazemo imyaka 40 yitabye Imana kumyaka 66 azize urupfu rutunguranye rw’umutima I Mumbai.

Uyu mukinnyi w’amafirime benshi dukunze kwita ibihinde uzwi cyane n’abarebyi b’izi film, yapfiriye aho yabaga  I Mombai, iwabo w’abakinnyi ba Film I Bollywood kuri uyu wa 5 nk’unko itangazamakuru ryo muri iki gihugu ryabitangaje.

Ku mugoroba wo kuwa 4 nibwo uyu mugabo yatashye nyuma y’uko bari bavuye gufata amwe mumashusho ya film barimo gutegura, hanyuma mugitondo cyo kuwa 5, ubwo umushoferi we yaje kumureba ngo amutware yakoze kunzongera y’urugi rwe kugira ngo aze bagende nk’iko byari bisanzwe ariko abura umusubiza nk’uko yabitangaje.

Puri ni umugabo utazibagirana mumitima yabenshi mugihugu cye kuko yari aziho ubuhanga n’ubunararibonye mugukina film dore ko yabitangiye mumwaka w’1980.

Si ibyo gusa kandi uyu mugabo yagaragaye no mumafilm menshi y’abongereza azi cyane, twavuga urugero nka Richard Attenborough mu 1982 yagaragazaga ubuzima bw’umugabo waharaniye ubwigenge bw’abahinde witwaga Mahatma Gandhi. Yagaragaye kandi no muri Charlie Wilson’s War iyi ikaba yarakorewe muri Hollywood.

Uyu yamenyekanye cyane hamwe n’umukinnyi kazi  Helen Mirren mu w’2014 muri Film yitwa The Hundred Foot Journey

Yahawe igihembo cya Padma Shri, igihembo kiza kumwanya wakane mubikomeye bitangwa hariya mugihugu cy’ubuhinde kubera akazi ke muma films.

Urupfu rwe rero rukimara kumenyekana abandi bantu bagiye bakomeye bahise bandika kuri tweeter amagambo agaragaza ko bashavuye kandi babuze umuntu w’ingenzi mubuzima bwabo,

Muribo twavuga nka:

Muzehe Amitabh Bachchan wavuze ati, ntunguwe n’urupfu rw’uyu mugabo, yari inshuti nziza, nakundaga, kandi yari ifite imano y’agatangaza.

Anupam Kher ati “Kumubona arambaraye kuburiri bwe atuje kandi atavuga, ntabwo nashoboraga kwiyumvisha ko ari wamu acteur mwiza narinzi” ati OmPuri ubu sinzongera kumubona. Ati ndababaye cyane kandi ibibintu binteye agahinda gakomeye

 

Priyanka Chopra:Ubu iri ni iherezo ry’ibihe bye, amateka n’ibigwi bye ntibizibagirane, Ati Ubugingo bwe buruhukire mumahoro

Akshay Kumar “ati mbega inkuru ibihiye amatwiii, kutuvamo k’umunyempano Om Puri, ati n’ukuntu twafatanyije muri films nyinshi zitandukanye, ati bivuye kumutima nihanganishije umuryango we usigaye”. Aruhukire  mumahoro.

Dore izindi Films yagaragayemo:

Aakrosh (1980)

Ardh Satya (1982) iyi yanatumye abona igihembo cy ‘umukinnyi mwiza muri uyu mwaka

Akaba yaranakinnye muri film nyinshi zitari ibihinde afatanyije n’abakinnyi bakomeye muri Hollywood  nka Jack Nicholson, Tom Hanks na Patrick Swayze.

Uyu yavukiye mugace kitwa Haryana mumuryango bitaga Punjabi mu w’1950, yatangiye gukina film bwambere muw’1976 akaba yitabye Imana mumwaka wa 2017.

Imana imwakire mubayo

 

Posted by @Ezechielrwandapaparazzi.rw/Musanze

24,488 total views, 40 views today

About Byiringiro Ezechiel

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful