Templates by BIGtheme NET

Mexique: Havutse umwana ufite imitwe ibiri ku gihimba kimwe:REBA HANO>>

Mu mpera z’iki cyumweru turangije nibwo ku mbuyga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho yerekana umwana wari ufiute imitwe 2 ihuriye ku gihimba kimwe ateruwe n’abaganga bigaragara ko aribwo yari akimara kuvuka.

Uyu mwana wavukiye muri Mexique ntiharamenyekana neza umubyeyi wamubyaye dore ko abashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga batatangaje umubyeyi we.

Abaganga bo mu bitaro bya Ciudad Juarez muri iki gihugu bavuze ko bari kwiga kucyo bagiye gukorera uyu mwana.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuze ko impanga zivuka gutya bitewe n’uko umugore arekura igi rimwe ridafite ubushobozi bwo kwigabanyamo ibice 2 nyuma yo guhura n’intangangabo.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko abana benshi bavutse muri ubu buryo batagira amahirwe yo kubaho kubera ko zimwe mu ngingo zabo zidashobora kubona ibyo ziba zikeneye mu rwego rwo gukora neza.

Aba bahanga bakomeza bavuga ko abana 40% bavuka muri ubu buryo bapfa mu gihe abaganga bari kubakurikirana , mu gihe abagera kuri 30% bapfa ku munsi bavutseho.

Posted by Kawera Ronald kuri Rwandapaparazzi.rw UG

10,630 total views, 10 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful