Templates by BIGtheme NET

LG Yakoze Televiziyo y’ Agatangaza Ifite Umubyimba Ungana n’ Urupapuro “REBA HANO AMAFOTO”

Sosiyete yo muri Koreya y’Epfo, LG isanzwe ikora ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga, yakoze televiziyo ifite umubyimba muto nk’uw’urupapuro ku buryo ishobora kumanikwa ku gikuta hifashishijwe rukuruzi.

Iyi yiswe OLED W televiziyo iri mu cyiciro cy’izindi za inch 65 , ikaba ifite umubyimba wa milimetero 2.57 ku buryo imanitse ku gikuta utabasha kuyitandukanya n’impapuro zitakwa mu nzu ndetse ukaba ushobora no kuyizinga.

Uretse kuba ifite umubyimba muto, iyi televiziyo ifite umugozi umwe, ukoreshwa mu kuyicomeka ku muriro w’amashanyarazi n’ibindi bintu bitandukanye ndetse ibafasha no gufata internet idakoresha umugozi (WIFI).

Undi mwihariko w’iyi televiziyo nshya ya LG, izanasohoka mu cyiciro cy’izifite inch 77 ngo ni uko ifite ikoranabuhanga rihambaye rituma amashusho abasha kugaragara neza (High Dynamic Range).

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu LG itaratangaza igihe iyi televiziyo izagerera ku isoko ndetse n’igiciro cyayo.

Ubwo yamurikwaga ku wa Gatatu, i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuyobozi wungirije ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya LG, David VanderWaal yavuze ko guhera muri uyu mwaka wa 2017, batangiye gukora ibikoresho bifite ubushobozi bwo gufata WIFI.

Banamuritse kandi ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bigamije kurushaho koroshya ubuzima bw’abantu.

Mu byamuritswe harimo umweyo ukora udakeneye umuntu, ndetse ukagira n’ubushobozi bwo gusaba ko ibintu biri munzira y’ahari gukuburwa bishyirwa ku ruhande, akuma gafasha kumenya niba amazi ugiye kwiyuhagira arimo umwanda ndetse n’icyuma gikonjesha (frigo) kikwereka ibirimo utabanje gufungura n’ibindi.

Hari kandi na robot zizakoreshwa mu bintu bitandukanye birimo no kuyobora abantu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Incheon muri Koreya y’Epfo.

Iyi Frigo ikwereka ibirimo utabanje kuyifungura

Iyi ni yo Televiziyo yamuritswe na LG

Emmy@Rwandapaparazzi.rw

11,910 total views, 20 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful