Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Jimmy Mulisa atakaje umukino we wambere mugihe izindi kipe zikomeye zitwaye neza

Umunsi wa 12 wa shampiyona ku ruhande rw’ikipe ya APR FC, usize batakaje umukino wa mbere muri shampiyona, ni nyuma yo gutsindwa na AS Kigali 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

AS Kigali yihariye umukino ku buryo bugaragara ndetse yarushije cyane ikipe ya APR FC mu kibuga hagati, binyuze ku bakinnyi barimo Nsabimana Eric, na Ntamuhanga Tumaine bakiniye APR FC, ndetse na Murengezi Rodriguez, batumye abakinnyi ba APR FC barimo Yannick Mukunzi; Djihad Bizimana na Benedata Janvier batagaragara mu kibuga cyane.

AS Kigali yatsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, ku munota wa 30, ku mupira Cyubahiro Jacques yatsinze, uvuye kuri Sebanani Emmanuel Crespo.

Ikipe y’abanyamujyi, yakabaye yabonye ibindi bitego, ariko uburyo bugera ku munani babonye imbere y’izamu rya APR FC ntibabasha kububyaza umusaruro mu gihe uburyo APRFC yabonye bugana mu izamu rya AS Kigali, ari ishoti ryatewe na Nkinzingabo Fiston winjiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri.

Mu yindi mikino yabaye, Police FC yatsinze Sunrise FC 2-1, Amagaju FC atsinda Musanze FC 1-0 mu gihe Bugesera FC yanganyije na Kirehe FC 0-0.

Uyumunsi kucyumweru hakaba hateganyijwe indi mikino kuburyo bukurikira:

  1. Gicumbi 15:30 Mukura Victory Sport
  2. Rayon Sport 15:30 Pepiniere
  3. Etincelles  15:30 Marine

 

Posted by @Ezechiel rwandaPaparazzi.rw

10,104 total views, 100 views today

About Byiringiro Ezechiel

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful