Templates by BIGtheme NET

Inama umugabo urangiza vuba yakurikiza agaca ukubiri n’icyo kibazo.

Icya mbere ni ukumenya ko ufite iki kibazo kandi ukaba ufite ubushake bwo kubicikaho. Indi nama isumba izindi ni ukwirinda imwe mu mpamvu ishobora kuba itera iki kibazo mu zo  twavuze mugice cyambere . Umugore wawe nawe birasaba ko mubiganiraho mugafatanyiriza hamwe kurwanya uwo mwanzi utuma igikorwa cy’akabariro kitagenda neza uko bikwiriye.

Gusa hari n’ubundi buryo bwizewe kandi butagoye bwakwifashishwa impande zombie zika zigomba kubigiramo uruhare igihe mwinjiye mugikorwa nyirizina.

  1. Kwitegura igikorwa

Mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina mugomba kubanza kubitekerezaho kandi mukabyemeranywaho mwembi kugira ngo bibashe kugenda neza, kubikora umwe abishaka undi atabishaka birutwa no kubireka kuko ibi bishobora gutuma umugabo arangiriza ikitari igihe bitewe n’iyompamvu.

  1. Gutegurana

Iyi iri mungingo nyamukuru ituma igikorwa kiyoborwa neza nk’uko mwembi mubishaka, mugabo mbere yo gukora imibonano banza utegure umugore wawe kuko uko agenda ateguka niko agenda aryoherwa ibi akaba aribyo byerekeza no kukurangiza kandi kigatuma nawe mugabo igihe cyo kurangiza kwawe byiyongera.

 

  1. Hagarika akanya gato ukomeze

Ubu ni uburyo bumwe bwavumbuwe n’umuhanga muri iki gikorwa witwa Kaplan. Niba ugeze igihe cyo kwinshiza igitsina cyawe mucy’umugore si itegeko ko ukigumishayo, ugomba gucungana n’uko wumva ugiye kurangiza hanyuma ukaba ugikuyemo ukaba ukora ibindi, nko kumusoma kumabere, gukoresha intoki se (gusa uzitonde hari abatabikunda), irinde kandi kukora huti huti kugira ngo utazashiduka byaguciktse mbese wumve ko uyoboye igikorwa.  

Gusa sinangombwa gukuramo igitsina ahubwo mugihe wumva ugiye kurangiza mugihe wabyumvikanye n’wo murimo gukora imibonano mushobora guhagarika mwembi ntimunyeganyege wakumva usubiye kumuronko ugakomeza igikorwa

  1. Kwishyiramo ko ugomba kurangiriza igihe kandi ukumva ko ibyishimo ari ibya mwembi.

Umugabo ubundi iteka ni urangwa no kwihagararaho, igihe cyose ugiye gutera akabariro ugomba kwishyiramo ko utarangiza vuba, ibi bizafasha ubwonko kumenya ikigamijwe maze nabwo butange commande kumubiri ubundi bigende neza, muri ikigihe kandi uzaba utekereza ko ugomba gutegereza ko umugore agera kubyishimo bye byanyuma kugira ngo iki gikorwa mwembi kibabere icy’umunezero.

Izi nama zose nizikunanira uzegere abaganga nibo bari hejuru y’imana wenda byashoboka ko waba ufite n’ikindi kibazo bakaba banaguha imiti.

 

Posted by @Ezechielrwandapaparazzi.rw

29,960 total views, 20 views today

About Byiringiro Ezechiel

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful