Templates by BIGtheme NET

Ikipe ya Barcelona yandagajwe n’abakinnyi 9 “INKURU” N’AMAFOTO”

 

Kuri uyu wa kane ikipe ya Fc Barcelona yaraye ihuye n’uruva gusenya itsindwa n’ikipe ya Atletic Bilbao y’abakinnyi 9 ibitego 2-1 mu mikino y’igikombe cyo muri Espagne cya Copa Del Rey.

 

Ikintu cyatangaje benshi si uko ikipe ya Barcelona yatsinzwe gusa, ahubwo igikomeye n’uburyo yakinnye n’ikipe y’abakinnyi 9 ikananirwa byibura no kwishyura ibitego yari yatsinzwe kandi ifite abakinnyi bayo bose bakomeye.

Ibitego by’ikipe ya Atletic Bilbao byabonetse hakiri kare kuko ku munota wa 25′ nibwo umusore witwa Aritz Aduriz yatsinze igitego cya mbere, ntibyatinze ku munota wa 28 umusore Inaki Williams yaje gutsindira iyi kipe igitego cya 2.

Igitego kimwe rukumbi cy’ikipe cya Fc Barcelona cyatsinzwe na Lionel Messi ku munota wa 52’w’umukino, Iki gitego cyatumye abakunzi b’ikipe ya Fc Barcelona bizera ko bashobora kwishyura ndetse bakaba banatsinda ariko icyizere cyagiye kiyoyoka uko iminota yakomezaga kwicuma.

Ku munota wa 74 nibwo umusore Raul Garcia wa Atletic Bilbao yahawe ikarita itukura asohoka mu kibuga, ntibyatinze kuko ku munota wa 80 w’umukino mugenzi we Ander Iturraspe nawe yeretswe ikarita itukura ajya hanze abenshi batekereza ko ikipe ya Fc Barcelona igiye kunyagira iyi kipe imvura y’ibitego.

Umukino warangiye nta kintu kidasanzwe ikipe ya Barcelona ikoze uretse ko bamwe mu bakinnyi n’umutoza wayo Luis Enrique icyo batangaje mu binyamakuru ari uko bimwe penaliti. Ngayo nguko uku niko byagendekeye ikipe ya Fc Barcelona itaha yimyiza imoso.

Amafoto

Aha rutahizamu Aduriz yishimiraga igitego yari amaze gutsinda kumunota wa 25

Nyuma ‘iminota 3 Gusa (Kumunota wa 28) William nawe yishimiye igitego cya 2

Aha wakwibaza ibyo Pique yari arimo bikakuyobera 

Aha Neymar yageragera ngo arebe ko yakwishyura, ariko biranga biba iby’ubusa

Aha Lionel Messi yishimiraga igitego yari amaze gutsinda kumunota wa 52

Messi yashatse uko yakwishyura ikindi gitego ariko biranga biba iby’ubusa

Kubera gukoresha imbaraga nyinshi byarangiye ntazo guhagarara asigaranye n uku yari yimereye

Aha yerekezaga murwambariro akabaraga kari kamaze kugaruka ariko yari yamanjiriwe

12,912 total views, 20 views today

About Byiringiro Ezechiel

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful