Templates by BIGtheme NET

Ifoto y’ Umugore Wonsa Umwana Ashinze Umtwe Amaguru Ari Hejuru Yaciye Ibintu Kuri Internet “REBA HANO”

Amashusho y’Umunyamerika, Mottajuice, yagaragaye yashinze umutwe hasi ameze nkuri gukina yoga, ari konsa umwana we, akomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Bivugwa ko aya mashusho yafashwe uyu mwana, Julie Ann, afite umwaka umwe w’amavuko aho yari ari konka afite n’ibyishimo byamusaze, mu gihe nyina yari yashinze umutwe ku butaka azunguza amaguru mu kirere mu gihe kigera ku masegonda 13.

Dailymail itangaza ko yabanje gushyirwa ahagaragara na Mottajuice abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mbere y’uko Sydney Michelle wayafashe ayasakaza kuri Facebook akanayaherekeza amagambo asaba abandi babyeyi kuyatangaho ibitekerezo.

Yagize ati “Bari namwe bategarugori, mubibona mute? Nibaza ko uyu mu mubyeyi arashaka gukora ariko umwana we arashonje. Yihangane.”

Mu bitekerezo byatanzwe, hari abagaragaje ko batashimishijwe n’ubwo bugenge nka Sean Neale wagize ati “Nta gihe n’umwanya nabibonera; ese nk’uyu muswa aramutse aguye ku mwana?”

Gareth Thomas Adams we yafashe uyu mubyeyi nk’umunyabugenge naho uwitwa Badshah Imdad Gul aratangara avuga ko ntacyo yarenzaho.

Sydney Michelle yaje kongera kuvuga kuri aya mashusho asa n’usubiza abayatanzeho ibitekerezo bavuga ko atagombaga kuyafata, avuga ko yashimishaga anaruhura ubwonko bwe.

Kuva akiri umwana, Mottajuice yakundaga gukina Yoga, akaba yarimo kuwutoza uyu mwana we ngo na we azakure awuzi.

Motta Juice yamaze amasegonda 13 ashinze umutwe ari konsa umwana we

Motta Juice yigisha umwana we gukora yoga

Emmy@Rwandapaparazzi.rw

27,728 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful